Muri uyu mwaka dusoza wa 2024, Akarere ka Bugesera kabaye aka mbere mu gihugu mu kugabanya abana bata ishuri(school drop out), ni ikintu ubuyobozi bw’aka karere bwishimira, nk’uko Mayor Mutabazi Richard yabivuze mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu mpera z’iki cyumweru.
Ati “N’umwana umwe wataye ishuri aba aremereye kuri twe, ariko kuba ibipimo byaragabanutse turabyishimira kandi bikaduha umukoro wo kuvuga ngo na bariya bake basigaye niba twaragabanyije benshi na bo dufate ingamba umwaka umwe, ibiri iri imbere tugerageze hatagira abana bakomeza guta ishuri.”
Mutabazi kandi avuga ko gufatira ifunguro ku ishuri biri mu byatumye abana bagaruka ku ishuri n’ubwo hahise haboneka ubucucike.
Ati “Ikibazo cy’ubucucike navuga ko kinatewe n’ikindi gisubizo kuba abana basigaye bafata ifunguro ku manywa ku ishuri, Leta yarashyizemo nkunganire ifatika byatumye abana bose babasha koherezwa ku ishuri n’ubwo bamwe babuze intebe abandi bakaba benshi mu ishuri.”
Mayor Mutabazi akavuga ko ikibazo kiri gushakirwa igisubizo ndetse banagisangije inzengo nkuru ku rwego rw’igihugu.
Ati “Harimo uburyo bubiri turimo kubikemuramo, uburyo bwa mbere ni ugufatanya na ministeri y’uburezi tugashakisha ingengo y’imari nk’uko twabikoze igihe twubaka amashuri menshi mu gihugu kandi ibyumba by’amashuri bijyana n’intebe n’ubwiherero,…”
“Uburyo bwa kabiri ni uko natwe nka Bugesera tutaba twicaye ngo dutegereje ubwo buryo gusa, twahuje rero abafatanya bikorwa mu karere kacu kugirango tubanze dukemure ikibazo cy’intebe, kubona abana babuze aho bicara baje mu ishuri ni ikibazo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buvuga ko hakenewe intebe 20,000 kugirango ikibazo kibe gikemutse, abafatanyabikorwa bako babafashije kwibonera intebe 3800 zatwaye Miliyoni zisaaga 200, ubu habonetse izigera ku 2000 izindi zikaba zigimba kuboneka mbere y’uko abana batangira, icyuho gigaye bagakomeza gufatanya n’urwego rw’igihugu kiveho.
N’ubwo bimeze uku ariko kandi ubuyobozi bw’aka karere bwishimira ko uyu mwaka mu burezi twateye intambwe ifatika aho akarere kagaragaje ibigo 3 bya mbere mu mashuri abanza bikurikiranye ku rwego rw’igihugu ndetse no mu bigo 25 bya mbere mu gihugu kakaba gafitemo 9.
Naomi Irakoze Mugaragu.