Hatanzwe buruse ku biga umwuga w’ububyaza mu mashuri makuru yigenga

Ministeri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa kabiri taliki 19 Werurwe  2024  batanze  buruse 500, zizahabwa abanyeshuri bo mu bigo 3 ari byo EACC (East African Christian college) izakira 240, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rizakira 98 naho Kibogora Polytechnic yakire 168. Muri izi buruse kandi bamwe bazabona impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza…

Inkuru irambuye

Ubumenyi REB yabahaye bwatumye bazamura urwego rw’imyigishirize.

Kuri uyu wa Gatanu, taliki 15 Werurwe 2024, i Kigali habaye umuhango wo guha  ku mugaragaro icyemezo cy’uko abarimu ba mbere basoje amasomo,  icyiciro cya mbere cyo kwihugura  kwigisha gusoma no kwandika mu cy’amashuri abanza, ibyemezo by’uko barangije ayo masomo. Ni aho yakozwe  hakoresheje uburyo bw’IYAKURE ku rubuga rwa REB ndetse bigakomatanywa n’uburyo bw’inama z’ihuriro…

Inkuru irambuye

Plea- bargaining-gahunda yitezweho gutuma ubutabera bwihuta

Mu mujyi wa Kigali hari kubera amahugurwa y’iminsi ibiri y’abavoka yiga kuri gahunda ya (plea- bargaining) amasezerano akorwa hagati y’uwemera icyaha n’ubushinjacyaha ariko yunganirwa n’umunyamategeko, bakayishyikiriza umucamanza kugira ngo ayemeze. Iyi gahunda yitezweho gutuma ubutabera bwihuta bikagabanya n’ibirarane bikunze  kugaragara mu manza, bityo urubanza rukamara igihe gito, nk’uko umuyobozi w’abavoka mu Rwanda Nkundabarashi Moise avuga….

Inkuru irambuye

Abarwaye impyiko bishimiye ko zigiye kuvurirwa kuri MituweriSSB mu buvuzi

Abarwayi b’impyiko mu Rwanda batangaza ko bishimiye impinduka zashyizweho n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwemeye ko abarwayi b’impyiko bashobora gufata imiti bakenera hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli. Abarwaye impyiko bishimiye ko bazajya babasha kwivuza bifashishije Mituweli Gasana Gallican, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri RSSB mu kiganiro aherutse kugirana na KT Radio, yatangaje ko hari…

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yasabye FPR gutekereza uzamusimbura

Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamugiriye icyizere cyo kubahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ariko bakwiye gutekereza ku muntu uzamusimbura aho kugira ngo bazatungurwe. Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Inama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yatorewemo nk’uzawuhagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Perezida Kagame yavuze ku cyizere akomeje kugirirwa kuva…

Inkuru irambuye

Abaganga babaga imitima mu Rwanda bagiye kwiyongera.

Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga bahoraho babaga imitima babiri, uw’abana n’uw’abantu bakuru bakorera mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali, ibivugwa ko badahagije bitewe n’umubare w’abakeneye kubagwa. Inzobere mu buzima zivuga ko indwara y’umutima ari imwe mu zica abantu benshi, ituma bajya kwa muganga ndetse bakanatinda yo. Dr Ntaganda Evariste ushinzwe gahunda z’indwara z’imitima mu Rwanda…

Inkuru irambuye

Agakingirizo intwaro yo kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.

Buri taliki 13 Gashyantare  hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo hagamijwe kwibukiranya gahunda yo kwirinda  virusi itera sida hakoreshejwe agakingirizo, hanarebwa uko sida ihagaze ngo ingamba zo kuyirinda zikazwe hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye. Dr Basile Ikuzo ushinzwe ishami rishinzwe kwirinda virusi itera sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko kuba SIDA itagira umuti…

Inkuru irambuye

“Ntsinda neza cyane mu ishuri n’ababyeyi bange barankunda nubwo mfite ubumuga bw’ingingo.” Ubuhamya bwa Sikuzani Béatrice

Zimwe mu mpamvu zidindiza imyigire y’abana bafite ubumuga, harimo imyubakire y’amashuri itaborohereza, aho hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bigira mu ishuri rimwe n’abatabufite ku buryo bibagora bitewe n’ubwoko bw’ubumuga bityo hakaba hakenewe ubugenzuzi mu myubakire y’amashuri yaborohereza mu myigire yabo. Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 igaragaza ko mu bantu bafite…

Inkuru irambuye