Trump arashaka kongera Canada kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yavuze ko bishoboka ko Canada yaba Leta ya 51 muri Leta zigize USA. Ibi Trump yabivuze mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Troudeau yari yamusuye iwe mu rugo muri Leta ya Floride. Mu biganiro bagiranye, Trump wahigiye kuzamura imisoro…

Inkuru irambuye

Jenoside yakorewe i Karama muri Ntyazo yateje impagarara mu rikiko i Paris

Ubwicanyi bwakorewe abatutsi bari bahungiye ku Gasozi ka Karama muri Komini Ntyazo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bwateje impagarara mu Rukiko rwa Rubanda kuko bamwe basaba ko bujya mu byo Biguma aryozwa, ariko urukiko rukabitera utwatsi. Ni impagarara zatejwe na Me Philippart uri mu bunganira abaregera indishyi kuri uyu wa 04 Ukuboza 2024, kuko mu bo…

Inkuru irambuye

‘Kosmo pads’, Cotex zadutse zifasha mu kurinda ibidukikije

Mu mimerere y’abantu b’igitsinagore, birazwi ko buri kwezi bajya mu mihango, ndetse bagakenera ibikoresho by’isuku bibafasha muri ibyo bihe bizwi nka ‘cotex’ cyangwa ‘pads’. Izimenyerewe hari abamara kuzikoresha bakazijugunya aho babonye bikaba byakwangiza ibidukikije, bikaba ari imwe mu mpamvu kompanyi yitwa Kosmotive yahisemo gukora izimeswa kuko zo zitajugunywa. Ubusanzwe ziba ari 5 zigura ibihumbi bitandatu,…

Inkuru irambuye
Image AFP

Biguma yaziraga abatutsi akiga no mu mashuri yisumbuye-Umutangabuhamya

Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko urwango Hategekimana Philippe Biguma yari afitiye abatutsi ari urwa kera kuko no mu mashuri yisumbuye yayoboraga udutsiko tw’abahutu tugamije kugirira abatutsi nabi. Uyu mutangabuhamya wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo kugeza mu mwaka wa 2,000 anahaba umucamanza, Komini Nyagasaza yayoboraga kugeza muri Mata 1994 ubwo yicwaga, yabwiye…

Inkuru irambuye

Burugumesitiri “wakoranye Jenoside na Biguma” yamushinje urupfu rwa Nyagasaza

Burugumesitiri Narcisse Nyagasaza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mathieu Ndahimana wasimbuye Narcisse Nyagasaza ku mwanya wa Burugumesitiri wa Komini Ntyazo muri Perefegitura ya Butare, yashinje Hategekimana Philippe Biguma urupfu rwa Nyagasaza. Ndahimana wari Umuyobozi w’Ikigonderabuzima yagizwe burugumesitiri nyuma y’urupfu rwa Nyagasaza uwo mwanya awumaraho iminsi itatu kuko Inkotanyi zahise zihafata. Mu mpera z’icyumweru gishize, yasobanuriye…

Inkuru irambuye

Goma: Ubwato bwahiriye mu Kivu

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri wa 1 Ukuboza 2024, habereye impanuka idasanzwe ubwato bwitwa Safina buhuza imijyi ya Goma na Bukavu buhira mu Kivu. Ni impanuka yabereye mu gace kitwa Ishunga gaherereye muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu), amaze ubwato buhira mu mazi bugenda. Komiseri ushinzwe iby’ingendo zo mu mazi muri…

Inkuru irambuye

Bugesera: Ikarita nsuzumamikorere ituma babona ibibazo byihutirwa

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera basanga gukoresha ikarita nsuzumamikorere birimo gutanga umusaruro kuko bituma ibibazo byihutirwa bikemurwa vuba. Mu gukusanya ibibazo by’abaturage hakoreshejwe ikarita nsuzumamikorere, habanza inama ya mbere y’abaturage bakagaragaza ibibazo byabo, inama ya kabiri igahuza abaturage n’abatanga serivise impande zombi zikabiganiraho, naho inama ya gatatu ikabera ku murenge haganirwa ku bibazo byakusanyijwe…

Inkuru irambuye

Rubavu: Abagore bicuruza bafite ubwandu bwa SIDA bafashe ingamba zo kurinda abakiliya babo

Ayinkamiye Adidja, umugore wo mu kigero cy’imyaka nka 38, umwe mu bagore bicururiza mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu akabwa afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA ahamya ko mu kazi ke yitwararika ngo atagira uwo yanduza. Yabivuze kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2024, mu kiganiro abanyamakuru bagiranaga n’Ishami ry’Ibitaro by’Akarere ka Rubavu rishinzwe…

Inkuru irambuye

Bifuza ko gukuramo inda byakwemererwa uwayitwaye wese atabishaka

Hari abagore basaba ko gukuramo inda byakwemererwa buri wese ubishaka kuko iyo ubikeneye atabyemerewe akayikuriramo bishobora kugira ingaruka ku bice bye by’imyororokerere. Barabivugira ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo y’123 n’iy’124 atemera gukuramo inda. Ingingo yaryo ya 125, cyakora ikagena ubutaryozwa ku cyaha cyo gukuramo inda bikozwe kubera impamvu ziteganywa n’iri tegeko….

Inkuru irambuye