Bihaye umukoro wo gukora ubushakashatsi ku kibazo cy’abana bo mu muhanda

Ihuriro ry’imiryango ihuriye k’uguteza imbere umurimo uhesha agaciro uwukora n’imibereho myiza y’abaturage (INSPR-Zamuka), ryateraniye mu Ishuli Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, bemeranya ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihangayishije baniyemo kugikoraho ubushakashatsi. Ni inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwemera Imana no kurengera abanyantege nke,” bahisemo kuko iyi miryango…

Inkuru irambuye

Airtel yatangije uburyo bwo guhamagara binyuze muri serivisi yitwa ‘Voice over LTE’ ikoresha 4G

Ni yo sosiyete y’itumanaho itangije iki gikorwa mu Rwanda. Ni ikoranabuhanga rishya ryihuta, rijyanye na gahunda ya leta yitwa ‘broadband policy’ yasohotse muri 2022 ishingiye ko leta y’u Rwanda yashakaga ko serivisi zikoranabuhanga zijya ku ikoranabuhanga rishya kdi ryihuta ku giciro cyiza ku banyarwanda bose. Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko ubu…

Inkuru irambuye

Biguma yashinjwe gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose bashakisha abatutsi

  Mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2023, umwe mu batangabuhamya bazi Biguma neza, yamushinje gutegeka Interahamwe kujagajaga inzu zose z’i Mugonzi ya Nyanza bashakisha abatutsi bihishe kugira ngo na bo babice. Uyu mutangabuhamya wakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera kuba mu bishe abatutsi bari bahungiye i Mugonzi no kuri…

Inkuru irambuye

Biguma yarashe ku batutsi bari bari muri ISAR Rubona akoresheje “Mortier 60”-Umutangabuhamya

  Umwe mu bajandarumekazi bakoranaga na Hategekimana Philippe Biguma yahamirije Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko Biguma yafashe “Mortier 60” we ubwe akarasa ku batutsi bari bahungiye muri ISAR Rubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu buhamya yatanze ku wa gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, uyu mujandarumekazi Jenoside yasanze ari mu…

Inkuru irambuye

Guhashya akato gahabwa urubyiruko rufite Virusi itera SIDA nk’intwaro yo kururinda ubwandu bushya

  Bamwe mu rubyiruko rufite virusi itera SIDA bavuga ko bakorerwa ihohoterwa ririmo guhezwa ndetse n’akato, bituma hari qbatakaza icyizere cy’ejo hazaza. Umwe muri bo yandujwe virusi itera SIDA ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, akibimenya atangira imiti ariko ihezwa n’akato kuri we byatangijwe n’umubyeyi we. Ati “Mama yaje kumenya ko nanduye abonye imiti…

Inkuru irambuye
Image AFP

Abari abajandarume i Nyanza bakomeje gushinja Biguma Jenoside

  Umutangabuhamya, wari umujandarume i Nyanza muri Perefegitura ya Butare, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, yashinje Hategekimana Philippe Biguma kwibasira abajandarume bagenzi be bari abatutsi no gushyiraho za  bariyeri mu bice yayoboraga. Yagize ati “Philippe yari umwofisiye muto ushinzwe agashami kohereza abajandarume mu butumwa. Ni we wahaga…

Inkuru irambuye
Image AFP

“Majoro” Cyriaque Habyarabatuma yicujije kwanduza isura ya Biguma amubeshyera mu rukiko

  Cyriaque Habyarabatuma wari Majoro muri Jandarumori y’u Rwanda, akaba yari anakuriye Jandarumori muri Perefegitura ya Butare Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, yabwiye urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko abazwa mu iperereza yanduje isura ya Hategekimana Philippe Buguma wiyise Manier ageze mu Bufaransa. Habyarabatuma yagize ati “Nisubiyeho ku buhamya natanze kandi ndemeza ko nabeshye nkanduza…

Inkuru irambuye
Image AFP

Iperereza ku byaha bya Biguma mu Rwanda ryakozwe mu bwisanzure busesuye-Gen Jean-Philippe Reiland

  Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Gen Jean-Philippe Reiland, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha bishingiye ku kubiba urwango, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko itsinda ry’abajandarume baje mu Rwanda gukora iperereza ku byaha Biguma ashinjwa barikoze mu bwisanzure buseseye….

Inkuru irambuye