Miliyari zisaga 10 z’amadorali ntacyo zahinduye ku bibazo bya DRC-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze amahanga ahora yegamye ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ugasanga ibibazo ifitanye n’umutwe wa M23 ahora abigereka k’u Rwanda.

 

Mu kiganira yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwagerageje ibishoboka byose ngo ikibazo cy’intambara RDC ifitanye na M23 kirangire, ariko RDC ikinangira.

Yagize ati “Uganda ifite umutwe muri RDC witwaje intwaro uhora uyihungabanyiriza umutekano, u Burundi na bwo bufite icyo kibazo. Kuki tudahuriza hamwe imbaraga ngo dufatanye kurandura iyo mitwe!”

Perezida Kagame akavuga ko kuba RDC yirirwa ivuga ko u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23 ari ukwigiza nkana kuko izi neza ko igisubizo nyakuri ku kibazo cy’umutekano wayo ari ukurandura imitwe y’itwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda.

Akomeza avuga ko RDC yemereye Uganda kujya guhashya umutwe wa ADF uyihungabanyiriza umutekano, inemerera Uburundi kujya guhashya Red Tabara, ariko igeze ku kibazo cya FDLR yasize ihekuye u Rwanda igira indimi nyinshi.

Yagize ati “Rimwe usanga RDC ivuga ko nta barwanyi ba FDRL bari ku butaka bwayo, ubundi ikavuga ko abari yo ari bake nta kibazo bateye, ubundi iti ‘FDRL ni urwitwazo kugira ngo u Rwanda rubone uko rusahura amabuye ya Congo’!”

Aha Perezida Kagame akibaza impamvu FDLR ikomeza kuba ikibazo kandi u Rwanda rwarabwiye Umuryango Mpuzamahanga, runahereye kuri RDC ubwayo, ko ko habaye imikoranira ibihugu bifite imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu bigafatanyiriza hamwe kuyirwanya ikibazo cyakemuka burundu.

Perezida Kagame ko bagiriye inama ko “Uganda ifite ikibazo cya ADF muri RDC, Uburundi bukagira ikibazo cya Red Tabara natwe tukagira icya FDLR, ibyo bihugu byombi nabibagiriyemo inama, ariko RDC yemerera Uganda n’Uburundi twebe batugezeho bati ‘ashwi da’.”

Perezida Kagame agasanga kuvunira ibiti mu matwi kwa RDC ku kibazo cya FDLR ari ukudashaka ko gikemuka ahubwo ugasanga igereka k’u Rwanda intambara kirwana na M23 mu gihe rucumbikiye impuzi zayo zirenga ibihumbi 100, zahunze kubera ingaruka z’iyo ntambara.

Aha ni ho ahera yiyama bimwe mu bihugu bigeze Umuryango Mpuzamahanga bashyigikira RDC aho kuyifasha gushaka umuti urambye w’ibabazo biyihungabanyiriza umutekano.

Aha yatanze urugero aho ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za America, Canada, Ibihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi bizi neza ko u Rwanda rucumbikiye izo mpunzi za RDC, ariko mu myaka irenga 20 zimaze mu Rwand bakaba bose hamwe bamaze gutwara izitarenga ibihumbi 11.

Ati “Ese ibyo bihugu bihora biza kujonjora muri izo mpunzi abo bitwara, bitwara nk’Abanyarwanda cyangwa nk’Abanyekongo!”

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagarutse ku buryarya bw’Umuryango Mpuzamahanga mu bibazo bya RDC n’u Rwanda, aho yavuze ukuntu banamusabye kuganiriza M23 akayisaba kuva Bunagana igasubira inyuma, ariko mu gihe M23 yari imaze kubimwemerera igatungurwa no kugabwaho ibitero n’ingabo za RDC.

Perezida Kagame akabasanga amamiliyari y’amadorali y’Amerika amaze gutikirira muri iriya ntambara ari menshi, mu gihe umuti w’ikibazo cya RDC wari woroshye iyo DRC n’Umuryango Mpuzamahanga babigiramo ubushake bakemerera ibihugu byo mu karere gufatanya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri RDC.

Ubwanditsi bwa Strongnews

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *