Ku mupaka munini, “Grande Barrière,” uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), FARDC n’abambari bayo, bahaye abakozi ba Monusco na Loni rugari barahunga, maze bamaze gutambuka batsa umuriro kuri M23.
Ni imirwano yabaye nk’ituz nyuma y’amasaha atanu. Muri icyo gihe cyose, uruvange rw’urusaku rw’imbunda nini n’intoya byavuze mu buryo butunguranye, amwe mu mabombe n’amasasu atangira kugwa ku butaka bw’u Rwanda.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, amakuru yatanzwe na Gen Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo w’u Rwanda, na we yemeje ko hari ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda.
N’ubwo nta mubare w’ibyo bisasu avuga, Gen Rwivanga, yabwiye itangazamakuru ko hari abaturage b’u Rwanda 5 bahasize ubuzima ababarirwa muri 20 bakomeretse.
N’ubwo muri aya masasha, ahagana saa saba cyenda z’amanywa, tucyumva imirwano mu Mujyi wa Goma, noneho amasasu ameze nk’imvura y’urubura rukaze.
Strongnews Reporter