Mu gihe bivugwa ko M23 yamaze gufata Umujyi wa Goma, mu rukerera rwo muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki 27 Mutarama 2025, mu Mujyi wa Goma harimo kumvikana urusaku rw’imbunda nto.
Ubi Strongnews iri ku mupaka neza neza w’u Rwanda na RDC kuri Petite Barrière, aho twitegeye Umujyi wa Goma.
Mu kirere urabona urushorerane rw’amasasu y’umutuku, urusaku rukaba rwumvikanisha ko bisa n’aho ari abantu barasana barebana.
Urusaku rw’amasasu mu Mujyi wa Goma rukaba rwatangiye mu ma saa saba z’ijoro.
Mu gihe bamwe mu basirikare b’abanyamahanga bafashaga DRC ku rugamba bamanitse amaboko bakishyikiriza Monusco, nk’uko byagaragaye mu itangazo ry’Abanyarumaniya.
Ni mu gihe M23 yari ejo bundi hashize yari yatanze ultimatum (gasopo yo guhagarika imirwano) y’amasaha 48, yarangiye i saa cyenda z’iri joro isa, ubu mu kirere cya Goma urusaku rw’amasasu rwumvikana rurimo n’ibisasu binini bicana nk’amatara atukura bivugwa ko agaragaza gutangiza intambara.
Ubu turacyakurikirana uko biza kugenda, tukaba turi bukomeze kubagezaho amakuru.
Ikipe ya Strongnews