Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya bisi

 

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka ikomeye bus ya International yakoreye ahitwa i Rusiga, ku muhanda Kigali-Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025.

Mu bagenzi 53 bari bari muri yi bus yerekezaga i Musanze iturutse i Kigali, Umuvugizi wa Traffic Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije Radio Rwanda ko 16 bahise bahasiga ubuzima, 4 bakagwa kwa muganga naho abandi bose bakaba bakiri mu bitaro bitandukanye.

Yagize ati “Mu bari kwa muganga cyakora, harimo abafite ibikomere byorohereje ariko kandi barakitabwaho kuko bagifite ihungabana.”

ACP Rutikanga yavuze kandi ko iyo mpanuka yaturutse ku kuba iyi bus yagiye kwitaza imodoka yari igiye kuyinyuraho, igahita iturika ipine bityo igata umuhanda. Iyi busi yahise yibarangura mu manga y’umusozi igwa mu kabande.

Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yaraye isohoye, yihanganishije ababuriye ababo muri iyi mpanuka inizenza ubufasha ku bayihuriyemo n’ibibazo.

 

Oswald Niyonzima

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *