Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yaburiye abaturage ko bagomba guhinga bagatera imyaka hakiri kare kuko ngo imvura y’Igihembwe cy’Ihinga B izacika kare.
Babibwiwe ubwo bari bitabiriye umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2025, wabereye mu Murenge wa Mayange ukaba wanahuriranye n’umunsi wo gutangiza Icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Bugesera.
Mu Cyumweru cy’Umujyanama, abagize Njyanama y’Akarere baramanuka bakajya hasi mu mirenge, aho bagenda bakemura ibibazo by’abaturage imbona nkubona.
Mu gutangiza iki cyumweru, Richard Mutabazi, umwe mu bajyanama akaba n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abaturage kwitwararika igihembwe cy’ihinga kuko ngo bigaragara ko imvura izacika kare.
Yagize ati “Dore tugiye mu Gihembwe cy’ihinga B, ni ngombwa ko twita ku guhinga, kuko biratwereka ko imvura izacika kare.”
Ati “Ni ngombwa ko natwe duhinga tukanatera kare kugira ngo tuzabashe kwihaza mu biribwa. Turasabwa rero kutagira ubutaka bwose bwakwera dupfusha ubusa, ibi kandi tukabijyanisha no gufata neza umusaruro twabonye muri sizoni ishize.”

Mayor Mutabazi akaba yaboneyeho kubibutsa kandi ko mu gukoresha ubutaka, bagomba kujya bazirikana icyo buri butaka bwagenewe.
Mu gihe itangizwa ry’Icyumweru cy’Umujyanama ryibanze cyane ku mikoreshereze y’ubutaka no gusaba abaturage kwirinda amakimbirane abushingiyeho, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin, avuga ko bazanagikoramo ubukangurambaga no ku zindi gahunda za Leta.
Yasabye abaturage kuzitabira iki cyumweru kuko ngo mu bibazo bazabaza hari ibizajya bikemurirwa aho, cyane cyane nk’ibijyanye n’umutekano, ubujura, amakimbirane n’abakeneye serivisi, hakaba n’ibijyanwa mu nyigo ngo bishakirwe ingengo y’imari.
Yagize ati “Hari ibibazo biba biremereye bigendanye n’ibikorwaremezo, imihanda amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura biba bisaba gukora ubukangurambaga kugirango abaturage na bo babigiremo uruhare no kubishyira mu igenamigambi ry’akarere bityo tukazabiheraho mu kwemeza ingengo y’imari y’akarere y’umwaka utaha.”

Iki cyumweru cy’umujyanama mu Karere ka Bugesera kibaye ku nshuro ya 7 kuko ari gahunda yatangijwe mu 2018 kandi ikaba ari ngarukamwaka. Icy’uyu mwaka kizasorezwa mu Murenge wa Nyamata ku wa 28 Gashyantare 2025.

Naomi Irakoze Mugaragu.