U Bubiligi bwatangiye kuburanisha abandi banyarwanda babiri bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.

Abanyarwanda babiri, Pierre Basabose w’imyaka 76 na Séraphin Twahirwa w’imyaka 66, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994  batangiye kuburanishwa n’igihugu cy’u Bubiligi mu rukiko rwa rubanda rw’i Buruseli (Bruxelles), ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside

 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukwakira 2023, nibwo urukiko rwa Rubanda rw’I Bruxelle mu Bubirigi hatangiye urubanza, mu rukiko Basabose  akaba atagaragaye  mu rukiko aho umwunganira mu mategeko  Jean Flamme we yitabiriye urubanza akavuga ko umuburanyi we arwaye.

Uyu munyamategeko yavuze ko  impamvu zatumye uwo yunganira  Basabose atitabiriye  urubanza ari uburwayi amaranye iminsi. Yagize ati “uwo nunganira akwiye kwitabwaho ndetse agakorerwa irindi suzuma ku birebana n’ubuzima bwe kuko afite ibibazo by’uburwayi bwo kwibagirwa”.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hagendewe ku buremere bw’ibyaha, uregwa akwiye kuba ahari kugira ngo yisobanure ku byo aregwa.

Nyuma y’umwiherero wamaze amasaha arenga atatu, Perezida w’Inteko Iburanisha yanzuye ko hakenewe andi makuru yisumbuye ku bijyanye n’uburwayi bwa Pierre Basabose ngo bimenyekane niba ashobora kuburana.

Pierre Basabose akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yabaye umusirikare mu Mutwe w’Abarindaga Perezida Habyarimana Juvénal akaba na mubyara w’uwari umugore wa Perezida Agatha Kanziga.

Amakuru agaragaza ko nyuma yaje kuba umucuruzi ukomeye mu Mujyi wa Kigali, aho yari afite ibiro by’ivunjisha, ndetse akaba n’umwe mu banyamigabane ba ya RTLM yifashishijwe mu icengezamatwara rya Jenoside.

Basabose wavutse mu 1947 yabaye umushoferi wa Col. Elie Sagatwa, wari muramu wa Perezida Habyarimana. Yatawe muri yombi mu 2020.

Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomontu. Mu byo akekwaho ni ukuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside binyuze ku kuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM no gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo no kubashishikariza kwica Abatutsi.

Twahirwa Séraphin uzwi ku izina rya “Kihebe”, ukomoka mu yahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi akaba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (Minitrape) we yitabiriye urubanza.

Uyu yabaye Umuyobozi w’Interahamwe muri Segiteri ya Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari naho yari atuye, kimwe na Basabose akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bishingiye ku kuba baragize uruhare mu guha intwaro no gutoza Interahamwe, kuba bari mu bagize uruhare mu gukora urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa no kuba baragiye bagaragara kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside.

Bashinjwa kandi ibyaha by’intambara hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi ndetse kuri Twahirwa we hakiyongeraho n’icyo gufata abagore ku ngufu.

Uru rubanza  rubaye urwa gatandatu  rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruburanishijwe n’u Bubiligi kuva 2001. Mu 2001, u Bubiligi bwaburanishije Soeur Maria Kizito, soeur Gertrude, Vincent Ntezimana na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20. Mu 2005 bwaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12. Mu 2007 haburanishijwe Major Ntuyahaga Bernard akatirwa gufungwa imyaka 20, mu 2009 ruburanisha Ephrem Nkezabera wakatiwe igifungo cy’imyaka 30, naho muri 2019 u Bubiligi bwaburanishije Fabien Neretse akatirwa gufungwa imyaka 25. Urubanza rwa Fabien Neretse ruheruka kuburanishwa n’u Bubiligi muri 2019, ari na rwo rwa mbere igihugu cy’u Bubiligi cyemejemo inyito ya ‘’Jenoside.’’

INGABIRE Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *