Bwambere kandi hagiye gutorwa inama njyanama y’Umudugudu

Abantu bagera ku bihumbi 13 nibo bazatorwa guhera kuri uyu wa Gatandatu, kugira ngo bazibe icyuho cy’imyanya y’inzego z’ibanze itarimo abayobozi.

Ni nabwo bwa mbere kandi hagiye gutorwa inama njyanama y’Umudugudu kuko ubusanzwe abaturage bose bagize umudugudu babarwaga nk’abagize inama njyanama yawo.

Ni amatora agamije gusimbuza abayobozi b’inzego z’ibanze bavuye mu myanya kubera impamvu zitandukanye zirimo kwegura cyangwa kweguzwa ku nshingano bari bafite, gusezera mu kazi ku mpamvu zinyuranye n’ibindi.

Hari kandi n’abimukira ahandi cyane cyane abo ku rwego w’umudugudu abandi bakavanwaho icyizere n’inzego zabatoye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza avuga ko aya matora afite agaciro gakomeye kuko azakorwa kuva ku mudugudu kugera ku Karere.

Abayobozi mu nzego z’ibanze kimwe n’abaturage muri rusange bahuriza ku kuba hari ibibazo bitinda gukemuka cyangwa bikabura ababikemura burundu bitewe n’uko abayobozi bireba batari bari mu myanya.

Amatora azakorwa hatorwa abayobozi bazashyirwa mu myaya itarimo abantu muri komite z’imidugudu, inama y’igihugu y’abagore n’iy’urubyiruko n’izindi nzego zidafite imyanya yuzuye, ni mu gihe manda yabo n’ubundi izasozwa mu mwaka utaha.

Amatora aratangira kuri uyu wa 6 tariki 28 Ukwakira azageze ku itariki ya 7 Ukuboza aho hazatorwa abagize njyanana na komite nyobozi z’Uturere 8 hirya no hino mu gihugu kugeza ubu zitaruzuzwa, aho nk’Akarere ka Rutsiro by’umwihariko nta njyanama gafite, mu gihe utundi Turere ari ugutorera imyanya itarimo abantu haba muri njyana cyangwa komite nyobozi.

Mu mwaka wa 2021 hari hatowe abayobozi bo munzego z’ibanze ni ukuvuga kuva ku mudugudu kugeza ku Karere basaga gato ibihumbi 39, imyanya itari irimo abayobozi igera ku bihumbi 13.

INGABIRE Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *