Byatangarijwe mu rukiko rwa rubanda ruri kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Itsinda ry’abaganga bakurikiranye ikibazo cy’uburwayi bwa Basabose Pierre ryagaragaje ko ubwonko bwe bufite ikibazo gikomeye gituma atabasha tutanga ibitekerezo biri ku murongo ndetse cyangwa kumva neza.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rw’I Buruseli nk’uko byari biteganyijwe ko ruzaburanisha aba banyarwanda babiri baregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ku ibyaha byakorewe I Gikondo, umwe mu baregwa ariwe Pierre Basabose utaragaragaye mu rukiko ku munsi urubanza rwatangiriyeho, umwunganira mu mategeko yahise avuga ko uwo yunganira arwaye cyane adakwiye gukurikiranwa.
Ubushinjacyaha bwasabye ko uregwa yajyanwa kwa muganga agakorerwa ibizamini bigaragaza koko uko uburwayi bwe bwo mu mutwe buhagaze kuko bavugaga ko afite ikibazo cyo kwibagirwa ndetse na diabete amaranye igihe.
Uyu munsi tariki ya 13 Ugushyingo 2023 amakuru dukesha abanyamakuru bakorana na Pax Press bagiye muri uru rubanza avuga ko mu iburanisha rya none ariho itsinda ry’abaganga bazanye ibisubizo mu rukiko bigaragaza uko uburwayi bwa Basabose buhagaze.
Abagize iri tsinda ry’abaganga bavuga ko basanze afite ibibazo byo mu mutwe byagize ingaruka ku bwonko ku buryo bituma adashobora kwibuka (démence d’origine vasculaire). Ibyo Kandi, ngo bituma adashobora gusobanura ibintu neza mu bihe byabyo. Aba baganga uko ari 3 bakoze ibizamini buri wese ukwe, mu bihe bitandukanye ariko bose bahurije ku bisubizo bimwe. Ngo banamusanganye na diayabete ikaze.
Aba baganga bavuga ko mu bizimi bamukoreye muri uyu mwaka wa 2023, basanze n’ibimenyetso bamusanganye muri 2021 bigihari. Bityo bavuga ko ibibazo byo mu bwonko ibizamini byagaragaje ko atakibasha kugira ibitekerezo biri ku murongo, ku buryo ibibazo yari afite bigenda byiyongera ugereranyije n’ibyo bari bakoze mbere. Bavuze kandi ko ubwenge bwe bwahungabanye ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo kuba we ubwe.
Bavuze ko nta bushobozi afite bwo gusubiza neza ibyo abajijwe, kuko kugira ngo usubize bisaba ko ubwonko buba bwumvise ikibazo bukagisesengura. Rero we, ngo ubwo bubasha bwo kumva no gusesengura ibyo abwiwe, ntabwo agifite.
Mu bibazo byabajijwe, inyangamugayo zababjije urugero yaba ariho ku buryo atakurikiranwa n’ubutabera, abaganga basubije bati “ikigaragara ni uko ubuzima bwe bugenda bujya ahabi kurushaho, ku buryo n’indwara ze zituma ntacyo yakwikorera cyangwa yigeza aho. Umuganga umwe ati “Buri kintu cyose agikorerwa n’umuhungu we “. Bamujije niba ibisubizo byo bitafatika (réponses cohérentes) asubiza ko humvikanamo akenge gato cyane (cohérence très limitée). Bongeyeho ko afite diyabete yamaze kugira ingaruka ku bwonko kandi ko ayimaranye igihe.
Umushinjacyaha yavuze ko Basabose ubwo yatabwaga muri yombi, yari agishoboye kumva no gusubiza, akavuga ko kuba ubu ubushobozi bwo mu mutwe bwe bugenda bugabanuka, urukiko rwagombye kubihuza byombi kuko kuri we uko kugabanuka k’ubushobozi kudakwiye gutuma badatanga ubutabera.
Itsinda ry’inyangamugayo ryabajije niba atafatwa nk’umuntu wateza umutekano mucye muri sociyete, abagize itsinda ryamusuzumye bavuga ko imyitwarire ye ya buri munsi ariyo yatuma hafatwa icyemezo cyo kuba yashyirwa ahantu hihariye kugira ngo yitabweho.
Uburwayi bwa diyabete bukomeye afite ngo nibwo bwagiye bugira uruhare mu kwangiza ubwonko bwe, bitewe nuko butuma hari igihe amaraso adatembera neza mu mubiri, ibyo bigatuma amaraso agera ku bwonko aba ari make, ubwonko bukagenda bwangirika.
Abagize umuryango we na bo ngo babwiye abagize iri tsinda ko Basabose agenda atakaza ubushobozi bwo kwikorera iby’ibanze nko kwiyambika, kwiyoza, kwigaburira n’ibindi.
Umwunganizi we mu mategeko , Me Flamme we yavuze ko uwo yunganira raporo y’abaganga guhera muri 2021, zigenda zigaragaza ko ubuzima bwe bwangiritse, ko atagishobora kumva neza ibyo abwirwa no gusubiza. Ati “ngirango mwabonye ko iyo muvuze, na njye mpindukira nkajya kumubaza kugira ngo numve niba yumva neza ariko mwabonye ko bigoye.”
Yakomeje agira ati “ni aho urukiko rero kumenya niba rwakomeza kumuburanisha.” Akaba yasabye ko nkuko ariko byagenze kuri Kabuga, Basabose na we bagombye kureka kumuburanisha kuko ubwo butabera bwaba butari ‘équitable’.”
Pierre Basabose kuri ubu afite imyaka 76, we na Séraphin Twahirwa w’imyaka 65 bakurikiranyweho ibyaha bakoreye mu Rwanda birimo icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara, kugira uruhare mu gutegura urutonde rw’abatutsi ndetse no kuba baragiye bagaragara kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside. Kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyaha cyo gufata ku ngufu.
Ingabire Grace