U Bubiligi: Abatangabuhamya barashinja Twahirwa gutoteza abatutsi mbere ya 1994

Mu rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles, ruregwamo Twahirwa Seraphin uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarimo gutanga ubuhamya baravuga ko ibikorwa byo gutoteza abatutsi byangiye mbere y’1994.

Abatangabuhamya bagarutse ku bikorwa bya Twahirwa byatotezaga abatutsi. Umwe mu batangabuhamya ubu ufite imyaka 56  avuga ko muri Jenoside yari atuye Kicukiro muri Gatenga. Jenoside yabaye ari umucuruzi, yari yubatse, yashatse 1990.

Yavuze ko yajyaga kwa Twahirwa, we n’umugabo we, igihe Abatutsi batari bagatangiye guhingwa muri za 90-91. Muri iyo myaka ibiri ni bwo basuranaga kuko guhera 1992 Abatutsi batangiye kujya batotezwa.

Yavuze ko mu gihe basuranaga, hari inzu yari yubakiye kuri cloture umugore wa Twahirwa yacururizagamo, guhera muri 1992 iyo nzu Twahirwa yayishyizemo interahamwe. Ati “Ni we wazigaburiraga, akaziha imyambaro n’ibikoresho.”

Yavuze ko n’ubwo basuranaga nk’imiryango ariko guhera Inkotanyi ziteye muri 90, Seraphin Twahirwa yatangiye gutoteza Abatutsi abita inyenzi.

Avuga ko kuva muri 1993, na we Twahirwa yaramutoteje cyane. Ngo kuko yari afite boutique, interahamwe ze zajyaga zigenda zikamubwira ngo nakinge aze bajye kumwica. Ngo zikamubwira ko yanga abahutu cyane, ari inyenzi ngo bakamubwira ko avuga ko amata yapfuye aba ameze nk’abahutu batsinzwe.

Ngo igihe umugabo we yabaga adahari, Twahirwa yajyaga kumukomangira mu majoro (hagati ya saa sita na saa cyenda), ngo yajyanaga n’interahamwe umuzamu akamukingurira kuko Perezida w’interahamwe ntawari kwanga kumukingurira.

Nyuma ngo interahamwe zaje kumubwira kureka gucuruza cyangwa zikamwica, zimubwira ko zidashaka no kongera kumubona mu muhanda atangira kujya akoresha utuyira tw’utugenderano.

Kugira ngo bucye kabiri buri mututsi wari ufite ubushobozi yagombaga kujya agura wisky agatura Twahirwa, umugabo we na we ngo uko yavaga i Nairobi yazaniraga Twahirwa wisky muri ubwo buryo.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ibitero bitandukanye bagiye bagaba ku batusi bamwe bakabica abandi bagahungira kwa Carlos  ko ibyo bitero byose byapangirwaga kwa Twahirwa. Avuga ko yatotetejwe kugeza avuye mu Gatenga agahungira ahahozi hitwa I Gitarama.

Undi mutangabuhamya afite imyaka 61 y’amavuko, umwuga we ni shoferi mecanicien. mu 1993 yari atuye i Gikondo muri Gatenga, akaba yari umushoferi. Yavuze ko mbere ya 1994,mu gihe cy’amashyaka menshi hari abantu bicwaga aho yari atuye i Gikondo, “Hari urwango, abanyarwanda bumvaga ko bavutsa abandi ubunyarwanda, bakaba babica kandi ntihabeho urubanza, abari bibasiwe cyane ni abatutsi”.

uyu mugabo yavuze ko urugo rwe rwatewe mu kwezi kwa 7 mu 1993, umugore we bakamwica, nawe bakamukomeretsa ku jisho ry’ubumoso ndetse n’ibishashi bya grenade byamugezeho ngo byamwangije ku mutwe no mu mugongo, uyu mutangabuhamya avuze ko ariko byagenze. Avuga ko abamuteye  icyo gihe bose abazi  amazina, ko Twahirwa ari we wari Perezida wabo.

Uyu mutangabuhamya ngo yavuze ko Twahirwa yatangiye kuba icyamamare mu mwaka w’1991, ngo kuko ubusanzwe abasivile batitwazaga intwaro za gisirikari, ariko Twahirwa we ngo yarazitwazaga akagenda avuga ko avuye kwica umuryango runaka.

 

INGABIRE  Grace

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *