Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye MUNYEMANA gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Bufaransa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023, bwasabiye Sosthène MUNYEMANA igihano cyo gufungwa imyaka 30 nyuma yo kugaragariza urukiko rwa rubanda rwa Paris uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubushinjacyaha bwakomeje kugaragariza inteko iburanisha  ingingo ku yindi igaragaza uruhare rwe mu byaha byakorewe mu yahoze ari Segiteri Tumba, iyisaba kuzamuha igihano kimukwiriye.

Umushinjacyaha mukuru Sophie HAVARD yagize ati” igihano mumuha ni mwe mureba ikimukwiye mukurikije ibyo yakoze mufitiye ibimenyetso, hagamijwe guha agaciro ubuzima bwa muntu, munashingiye ko uwari gukiza abantu yagize uruhare umu kubarimbura”.

Yongeyeho ko badakwiye kuzita Ku kigero cy’imyaka agezeho n’o kuba urubanza rwe ruburanishijwe nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego cya mbere kigatagaza uruhare rwe muri Jenoside.

Ati” NTIMWITE KU MYAKA YE cyangwa IGIHE URUBANZA RUMAZE N’IMYAKA JENOSIDE IMAZE IBAYE. KUMUHANA NI N’UMWANYA WO GUTUMA ATEKEREZA KU BYO YAKOZE, NO GUTUMA ABO YATUMYE BABURA ABABO BARUHUKA KUKO UBUTABERA BUBA BWAKOZE AKAZI KABWO”.

Sosthène MUNYEMANA w’imyaka 68 wari umuganga w’indwara z’abagore (gynécologue) mu bitaro bya Kaminuza (CHUB) mu gihe cya Jenoside, ubushinjacyaha  bwagaragarije urukiko uko yitabiriye inama yo kuwa 07 Mata 1994, ushinjwa  yemera ko yatoranyijwe n’abaturage ngo abe muri komite ya segiteri y’umutekano yayobowe na Bwanakeye François wahoze Ari konseye.

Umushinjacyaha wungirije, Nicolas PERON, yabwiye inteko iburanisha ko iyo komite itari umwihariko wa Tumba gusa kuko  zari zarashyizweho muri Ngoma yose ndetse no mu gihugu hose, zishinzwe gutegeka icyo abatutsi bafashwe bakorerwa, gusahura no kwegera abayobozi ngo babagaragarize aho bageze bica ngo babatere inkunga muri uwo mugambi kugira ngo igikorwa kizagende uko cyateguwe nta kibyitambitsemo.

Yibukije ko umwe mu batangabuhamya wayinyuze imbere. yasobanuye ko ababaga muri izo komite babaga ari abantu ubwabo bafitiwe ikicyisere. Ati “bari muri mu mugambi umwe n’ibiri gukorwa. Ababagamo bitwaga des ”Insiders” (abo mu kizuru, mu mbere, ku ibere(…). Yongeyeho ko kuba Munyemana yari muri izo komite byumvikana uruhare rwe mu byo izo komite zakoze.

Munyemana Ku irondo no gutunga Urufunguzo rwa segiteri

Umushinjacyaha PERON yanavuze ku ruhare rwa Munyemana mu marondo na bariyeri zaguyemo abatutsi babaga bihisha abicanyi.

Yagize ati” Munyemana ubwe mu cyumweru gishize yemeye ko azi ko amarondo yakorwaga hafi y’iwe na segiteri n’icyo yakoraga”.

Yongeyeho ko umwe mu bamushinjura ubwo yatangaga ubuhamya yasobanuye akamaro k’amarondo na bariyeri ko katari ako guhangana n’inyenzi nk’uko abaturage babeshywaga, ahubwo byari ugufata abatutsi no kubica, hakaba n’ahantu ho kugira inama y’ibikorwa byo kwica.

Ati”abatangabuhamya benshi bagiye bavuga uruhare rwa Munyemana kuri za bariyeri, hari umubyeyi wavuze uburyo abana be biciwe kuri bariyeri na Munyemana ahari (…) abandi bagiye bagaragaza uruhare rw’abanyabwenge ba Tumba ku ishyirwaho rya bariyeri, imikorere yazo no kugenzura ibihabera”.

Yanibukije inteko iburanisha ko abagore bagiye bafatwa ku ngufu bafatiwe ku mabariyeri bitanzweho amabwiriza n’abayoboraga icyo gihe, bakaba bahamya ko na Munyemana ari mu batanze ayo mabwiriza.

Umushinjacyaha mukuru Sophie HAVARD yavuze ko mu mwaka wa 2008 urukiko Gacaca rwakatiye igifungo cya burundu Munyemana kubera uruhare rwe muri Jenoside, mu byaha byamuhamye harimo n’urufunguzo rw’ibiro bya segiteri Tumba ahafungirwaga abatutsi bahahungiraga ariko nyuma bakajya kwicwa.

Yagize ati”NTABWO UMUBARE W’ABAGEZE MURI SEGITERI NTABWO UZWI, GUSA BOSE BARISHWE”.ABO Dr MUNYEMANA UBWE YINJIJEMO NI ABASAGA 10 KU MUNSI WA MBERE, N’ABANDI BASAGA 30 INSHURO YA KABIRI? WE UBWO NGO AKABA YARINJIJEMO HAGATI YA 30-50″.

Munyemana mu bufatanyacyaha

Sosthène Munyemana ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.

Umushinjacyaha mukuru Sophie HAVARD yagize ati” mu minsi 100 abagera ku bihumbi 200 barishwe muri Butare. Hari abakwibaza niba mu Rwanda cyangwa muri Butare harabaye Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, igisubizo ni YEGO”!

Yifashishije ingingo ya 148 mu mategeko mpanabyaha y’u Bufaransa, Umushinjacyaha HAVARD yasobanuye ko

UBUFATANYACYAHA ari ukugaragaza ubushake bwo Kwihuza n’abantu, kumvika ku gikorwa, kugishyigikira (mu bitekerezo no mu bikoresho), kugishyira mu bikorwa ni kimwe mu yo MUNYEMANA yagizemo uruhare.

Ati”Munyemana yagize ubufatanyacyaha ubwo yafungiranaga abatutsi muri segiteri nyuma bakoherezwa kuri perefegitura, uretse umwe wabacitse”.

Yongeyeho ko “Munyemana yihuje n’abandi, yitabiriye inama zitegura Jenoside zashyiragaho bariyeri, amarondo, gukusanya abatutsi no kugena uko bicwa n’aho bajugunywa”.

Asaba abacamanza ko bahamya Munyemana uruhare rwe muri JENOSIDE, MU BYAHA BYIBASIYE INKOKOMUNTU N’UBUFATANYACYAHA muri ibyo byaha”!

Ati” banyakubahwa bacamanza, muzumve uruhare rwa Munyemana mu byabaye byose twasobanuye”.

Kuri uyu wa 19 Ukuboza 2023, inteko iburanisha igizwe n’inyangamugayo abacamanza, irasuzuma ingingo zatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse n’uruhande rwunganira uregwa, ifate umwanzuro utangazwa ku gihano gihabwa Sostène MUNYEMANA.

 

Umuhoza Nadine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *