Plea- bargaining-gahunda yitezweho gutuma ubutabera bwihuta

Mu mujyi wa Kigali hari kubera amahugurwa y’iminsi ibiri y’abavoka yiga kuri gahunda ya (plea- bargaining) amasezerano akorwa hagati y’uwemera icyaha n’ubushinjacyaha ariko yunganirwa n’umunyamategeko, bakayishyikiriza umucamanza kugira ngo ayemeze.

Iyi gahunda yitezweho gutuma ubutabera bwihuta bikagabanya n’ibirarane bikunze  kugaragara mu manza, bityo urubanza rukamara igihe gito, nk’uko umuyobozi w’abavoka mu Rwanda Nkundabarashi Moise avuga.

Ati” imibare turi kuvuga ugereranije n’imibare y’imanza dufite mu nkiko ntabwo bihuye, ariko nibura iyi gahunda yaratangiye, niba mu mwaka umwe bishobora kuzashoboka kuba twakoze amadosiye agera ku bihumbi icumi, mu myaka iri mbere bishoboka ko hazakorwa nk’amadosiye arenze ibihumbi makumyabiri, bikazagira uruhare rukomeye cyane mu kugabanya imanza ziri mu nkiko no gutuma abantu babona ubutabera mu gihe kihuse”.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye na Rwanda Bridges Justice agamije kongerera abavoka ubumenyi buhagije ku birebana n’amasezerano akorwa hagati y’uwemeye icyaha n’ubushinjacyaha ariko yunganirwa n’umu avoka nyuma ayo masezerano agashyikirizwa umucamanza kugira ngo ayemeze.

Ruzindaza Eric ushinzwe ikurikiranabikorwa muri Rwanda Brigdes Justice avuga ko  biyemeje gufatanya na Leta mu kubaka ibikorwa by’ubutabera bunoze mu Rwanda bigamije kugabanya abantu benshi bafungwa ahubwo abantu bafitanye amakimbirane bakumvikana.

Ati” Leta yashyizeho amategeko n’amabwiriza ariko byose bigamije  kubaka kugabanya ifungwa hagashyirwa imbere ko abafitanye amakimbirane bumvikana, ubu buryo rero bufite akamaro kanini ku rwego rw’ igihugu  kuko uko abantu bagenda bafungwa ari benshi cyane bigira ingaruka ku gihugu muri rusange kuko bitwara umutungo mu nini wa Leta kurwego rwo kugirango abo bantu bitabweho kandi byakagize ikindi bikora, icya kabiri binahungabanya sosiyeti kuko hari nkufungwa ariwe warufite icyo amariye urugo bikaviramo abana guta ishuri n’ umuryango ugasenyuka”.

Iyi gahunda yo kumvikanisha uwakoze icyaha n’uwagikorewe yatangijwe ku wa 11 Ukwakira 2022 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza no gutanga ubutabera bwihuse.

Ubwo iyi gahunda izwi nka “plea-bargaining” yatangizwaga, hahise harekurwa abagororwa batandatu bari bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge ndetse byemezwa ko bizakomereza mu bindi bice by’igihugu. Uretse abarekuwe, muri rusange abagororwa bangana na 282 bamaze kuyinyuramo ndetse hari n’abagabanyirijwe ibihano.

 

Naomi Irakoze MUGARAGU

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *