Hatanzwe buruse ku biga umwuga w’ububyaza mu mashuri makuru yigenga

Ministeri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu wa kabiri taliki 19 Werurwe  2024  batanze  buruse 500, zizahabwa abanyeshuri bo mu bigo 3 ari byo EACC (East African Christian college) izakira 240, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) rizakira 98 naho Kibogora Polytechnic yakire 168. Muri izi buruse kandi bamwe bazabona impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza ( A1 )abandi babone icyiciro cya kabiri (A0).

Bamwe mu bahawe izi buruse bavuga ko bifuje kwiga ububyaza na mbere bikajya bibagora, ariko ubu ngo buruse zizabafasha gusoza amasomo yabo nta nkomyi.

Umutoni Ange wiga Kibogora Polytechnic ati “imbogamizi nari mfite mbere yari financial support, kujya kwiga byari bigoranye ababyeyi ubushobozi bwari hasi twari abana benshi ku buryo buri wese atabona amafaranga amujyana kwiga, rero iyi “school fees” yaraje nzabasha kwiga neza, narishimye ko nafashwe kuko ngiye kugera ku nzozi natekereje nkiri umwana ko nzaba umubyaza.”

Mugenzi we Iradukunda Benjamin wiga EACC ati ” ububyaza narabukunze nari naranagerageje gushaka kubwiga birangora kuko umuryango wanjye nta mikoro wari ufite, ngize amahirwe mbona iyi buruse, nzabikora kandi nzagerageza kugabanya umubare w’imfu z’ababyeyi bapfa babyara.”

Abayobozi bahagarariye amashuri yahawe izi buruse bavuga ko ibi byongereye umubare w’ababagana baje kwiga uyu mwuga dore ko benshi bagorwaga n’ubushobozi.

Dr.Anita Assimwe Umuyobozi w’umushinga USAID Ireme Project, wafatanyije na Ministeri y’Ubuzima mu gutanga izi buruse yagarutse ku bizaba bikubiye muri izi buruse.

Ati “muri uyu mushinga twibanze cyane cyane kuri buruse, aba banyeshuri uko ari 500 baratangirwa amafaranga y’ishuri, igisabwa n’ishuri ndetse bakanatangirwa living allowances bityo bakazashobora kwita kuri ayo masomo bagomba guhabwa hato na hato ntihagira abareka amasomo kuko bananiwe kubona icumbi cyangwa ibindi bijyanye n’ibyo umuntu aba akeneye igihe arimo kwiga.”

Dr Nkeshimana Menelas Umuyobozi ushinzwe imyigishirize n’iterambere ry’abakozi bo kwa muganga muri Ministeri y’Ubuzima avuga ko kongera umubare w’ababyaza bizafasha kugabanya ibyago by’ababyeyi bapfa babyara.

Ati”mu myuga rero yasigaye inyuma twavuga “umubyaza”, ababyaza kuko bo baranakenewe ni bo badufasha kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara bivuze ko abake bahari bari gukora akazi kagenewe abantu 4, gukemura ikibazo mu buryo burambye ni ukongera umubare wabo, kongera umubare wabo ni ukubigisha yaba mu mashuli ya public yaba mu mashuli ya private tukabaha amahirwe yo kwiga.”

Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’ababyaza bemewe bakora uyu mwuga ni 2000 gusa, Ibi bigaragaza icyuho kikigaragara muri uru rwego rw’ubuvuzi. Leta yihaye intego yo gukuba 4 abakora muri uru rwego  mu gihe cy’imyaka 4.

 

IRAKOZE MUGARAGU Naomi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *