Amasomo y’ubuhuza agiye gufasha ubutabera

Abantu barangije amasomo y’Ubuhuza baremeza ko ubumenyi bamaze amezi atatu bahabwa, bugiye kubafasha kunoza gahunda y’ubuhuza kinyamwuga kugira ngo bifashe Leta kugabanya umubare w’Imanza mu nkiko.

Abarangije aya masomo bagera ku 188 biganjemo abanyamategeko. Me Bagabo Faustin ni umwe muri bo, yemeza ko inyigisho bahawe zizabafasha kunoza akazi k’ubuhuza.

Ati”Iyo urebye ibyo batwigishije usanga ari nko gutyaza ubwenge bwacu uburyo wakora ubuhuza bukagera ku musaruro wifuza, twigishijwe ku mahame y’ uburyo wazikoresha, uburyo wa waganira n’umuntu udashaka kwiyunga na mugeni we, mu miryango yose haba ubuhuza ariko abangaba batwigishije uburyo ubuhuza bw’umuga wabukora neza bugasinbura imanza zahoragaho cyangwa zikagabanuka.”

Gahunda y’ubuhuza, ni imwe muri gahunda nyinshi u Rwanda rwatekereje zo kubaka ubumwe n’imibanire myiza by’Abanyarwanda no guteza imbere ubukungu bw’igihugu, harimo n’icyerekezo cyo gukemura ibibazo mu bwumvikane, binyuze mu biganiro hatisunzwe inkiko gusa nk’ibisanzwe. Me Moise Nkundabarashi uhagarariye urugaga rw’abavoka, avuga ko iyi gahunda y’Ubuhuza yitezweho gushimangira ubutabera ku bibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Ati”ubwunzi ni bumwe mu buryo bwiza bwakwifashishwa mu kubona ibisubizo mu gihe gito bikanatuma babasha no kwiyunga kuko buriya iyo abantu bamaze guciribwa imanza umwe agatsinda undi icyo biba bivuze ni uko ufata rwa rubanza ukajya kururangiza ariko iyo abantu biyunze bituma barushaho kugira umuryango utekanye ndetse bakaba bagira n’ibyo bakorana birashoboka ko umuturage yaba afitanye ikibazo na banki cyakemuka mu bwumvikane bagakomeza gukorana na banki ye, ibyo rero bifite akamaro gakomeye kuruta ko abantu bose bumva bakwihutira kugana inkiko.”

Ubwo yashyikirizaga impamyabushobozi aba barangije amasomo y’ubuhuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin NTEZILYAYO yasabye abayarangije gukora icyo Leta ibashakaho. Ni mu gihe Prof. Sam Rugege wahoze ari perezida w’uru rukiko ashimangira ko Ubuhuza ari imwe muri gahunda zizatanga umusaruro nk’uwatanzwe n’inkiko Gacaca ndetse n’Inteko z’abunzi, nk’inzira u Rwanda rwashyizeho mu kwishakamo ibisubizo ku ngingo y’ubutabera.

Ati”guhera kera abanyarwanda bakemuraga ibibazo byabo mu bwumvikane habaho na gacaca nk’inzira yo kurangiza ibibazo byari byugarije U Rwanda mu buryo mudasanswe harimo n’ubwo buryo bwo kugira ngo bahuze abantu n’abakoze ibyaha na bo bashobore gusubira muri sosiyete bamaze guhura n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, bijya no mu bunzi, abunzi bakajya bahuza abanyarwanda bafite ibibazo bakabirangiza neza batagombye kujya mu nkiko.”

Umubare w’abakemuriwe ibibazo binyuze mu buhuza wazamutseho 3% kuko mu mwaka wa 2018/2019, mu manza ibihumbi 14,914 byari byanyujijwe mu nama ntegurarubanza, abantu 3 kuri buri bantu 100 ni bo bumvikanishijwe bitaragera mu nkiko,

Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko abantu 6% bari bafitanye imanza mu mwaka wa 2019-2020 bumvikanishijwe binyuze muri gahunda y’ubuhuza.

 

Naomi Irakoze Mugaragu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *