Amasomo u Rwanda rwize akubiye mu maraso yamenetse

Tariki ya 7 Mata 2024 mu Rwanda, nk’ibisanzwe mu gihe cy’imyaka 30 Jenoside irangiye,  hatangiye icyumweru cy’icyunamo aho U Rwanda ruzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Paul Kagame yavuze ko amasomo u Rwanda rwize akubiye mu maraso yamenetse, yongeraho ko u Rwanda rugeze aho rugeze kubera ko igihugu cyahisemo kongera Kuzuka bishingiye ku bumwe.

Yagize ati “ u Rwanda rugeze aho rugeze ubu kuko twahisemo kuzuka, igihugu cyacu dushingiye ku bumwe, no kugira igihugu cyunze ubumwe, kandi tukabaho dutyo”.

Yongeyeho ati “Icy’ingenzi cyane twahisemo ni ugutekereza tukarenga akaga kabaye tukaba abantu bafite ahazaza”.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bababajwe no kwibuka abapfuye ariko banishimira uko u Rwanda rwahindutse.

Yagize ati “Ku barokotse; tubafitiye ideni, twabasabye gukora ibidashoboka mwikorera umusaraba wo kwiyunga ku ntugu zanyu kandi n’ubu mubikomeje, turabashimiye.”

“Amasomo twize akubiye mu maraso yamenetse.”

Perezida Kagame yashoje ashimira bimwe mu bihugu n’abantu ku giti cyabo

Perezida Kagame yafashe umwanya wo gushimira maze ahera ku gihugu cya Uganda, aho ingabo za FPR-Inkotanyi yari akuriye zateye zituruka, icyo gihe Uganda yashinjwaga gafasha Inkotanyi.

Yashimiye ubutegetsi bwa Ethiopia na Eritrea bwariho icyo gihe, atanga urugero ko Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed nyuma ya jenoside yari mu Rwanda nk’umusirikare wo kubungabunga amahoro.

Yashimiye Kenya, u Burundi, DR Congo, Tanzania, Congo-Brazaville byakiriye umubare munini w’impunzi z’Abanyarwanda “bakabaha ubuturo”.

Yashimye Captaine Mbaye Diagne, umusirikare wa Senegal wari waraje kubungabunga amahoro, wiciwe mu Rwanda mu buryo butavugwaho rumwe “arengera ubuzima bw’abantu”.

Yashimiye abari bahagarariye Nigeria, Czech Republic na New Zealand, bavugiye mu kanama gashinzwe umutekano ka ONU ko ibyari biri kubera mu Rwanda ari Jenoside basaba ibihugu bikomeye kwirinda guhisha ukuri.

INGABIRE Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *