Akarere ka Bugesera kasobanuye impamvu igishushanyo mbonera cyatinze

Akarere ka Bugesera kari gafite igishushanyo mbonera cyahagaritswe mu mwaka wa 2017 kuko hari ibyo kitari cyujuje, hategerezwa ikindi kijyanye n’iterambere ryifuzwa muri ako Karere, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yemeza koko ko igishushanyo mbonera cy’Akarere cyatinze kuboneka, ugereranyije n’igihe cyagombaga kubonekera, kuko cyakozwe mu buryo bwihariye.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 08 Gicurasi 2024, yavuze ko ahandi henshi cyagiye gikorwa n’abakozi bo mu Biro by’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, n’Ikigo gishinzwe Imiturire, bafatanyije n’uturere igishushanyo mbonera kikaboneka. Ariko ko Bugesera yagize umwihariko w’ibikorwa remezo binini birimo bihaza, ibyatumye biyambaza izindi mbaraga.

Ati “Twasanze mu buryo bwacu nka One Stop Center yacu natwe na mayor wibereye aha, tutashobora kugira ubumenyi buhagije bwo gukora igishushanyo mbonera kijyanye n’icyerekezo cy’Akarere giteganywa. Byabaye ngombwa ko inzego nkuru z’Igihugu zishaka (consultants)  babifiteho ubumenyi bwisumbuyeho kurusha ubwo abo mu karere twari dufite.”

Yakomeje asobanura ko igishushanyo mbonera cy’akarere kose cyakozwe mu buryo bubiri, bukaza guhuzwa nyuma, ari na cyo cyatumye igishushanyo mbonera cya nyacyo gitinda kuboneka.

Ati “Ubushize tubivuga, icyacu cy’akarere cyihariye cyari cyabonetse, ariko biba ngombwa ko gihuzwa n’igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege. Ikibuga cy’indege ubwacyo ni umushinga munini na wo ufite igishushanyo mbonera cyawo cyitwa airport city masterplan, Ni ukuvuga ngo hari ikibuga cy’indege kirimo cyubakwa hariya, ariko hari n’inkengero zacyo zo muri kilometero eshanu. Hakorewe igishushanyo mbonera mu buryo bujyanye no kurengera ikibuga cy’indege, no kujyanisha ikibuga cy’indege n’ibikorwa remezo bihari. Icyo gishushanyo mbonera cyakozwe na rwiyemezamirimo (consultant umwe), ikindi gice cy’Akarere gisigaye na cyo gikorwa n’undi rwiyemezamirimo umwe, hanyuma bose babirangije, kimwe kimwe tugenda tukireba, biza guhuzwa.”

Avuga ko kugeza ubu bafite igishushanyo mbonera cy’akarere kose  kirimo n’icyo cy’ikibuga  mpuzamahanga cy’indege. Cyatinze gusohoka, kuko hari amezi atatu bakererewe,  bitewe n’uko kubihuza, no gushaka ko nta kosa ribamo, ku buryo umuntu adasohoka mu kibuga cy’indege ngo ahite abona ko ahinduye Akarere, ndetse bigire aho bihurira, umwe ntasoreze ku kimoteri, undi yahazanye ivuriro. Anavuga kandi igihe icyo gishushanyo mbonera gihuriweho kizabonekera.

Ati “Muri uku kwezi kiremezwa n’Inama Njyanama y’akarere, kuko cyamaze kuyishyikirizwa, cyigwaho guhera muri Komisiyo ibishinzwe, kiranasuzumwa mu nama y’Abaperezida ba za Komisiyo, muri uku kwezi rero (kwa Gicurasi 2024) hazabaho Inama Njyanama izacyemeza, nikimara kwemezwa ku rwego rw’Akarere, ibyo dusabwe twe tuzaba tubikoze, hatangire process(inzira zo kwemezwa) za Cabinet (Inama y’Abaminisitiri), ho sinagena igihe kizahavira.”

Akarere ka Bugesera kari mu twegereye umujyi wa Kigali kandi kari kubakwamo ibikorwa bitandukanye birimo umushinga w’ikibuga mpuzamahanga cy’indege, Ntare School, Kaminuza ya RICA, imihanda mishya irimo ihaza, icyanya cy’inganda, ndetse n’amazu asanzwe y’abaturage aho banashishikarizwa kubaka neza bijyanye n’ibyo baherewe uburenganzira.

 

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *