Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo ya Afurika(COMESA) watangije umushinga ugamije guteza imbere abari mu ruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi burimo ibirayi, avoka ndetse n’ibitunguru. Ni umushinga uhuriweho n’ibihugu biri uwo muryango na Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uyu mushinga CEHA, ugiye gufasha abahinzi bo muri ibyo bihugu birimo n’u Rwanda kwihutisha umusaruro w’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa kane taliki 23 Gicurasi 2024 mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga uzunganira Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse no gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ukagezwa ku Isoko.
Umuyobozi mukuru w’umuryango ACTESA uzafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga Dr. John Mukuka, yavuze ko uje ukenewe mu bakora mu ruhererekane rw’imbuto n’imboga.
Ati“Twishimiye ko uyu mushinga
watangiye gukorera hano. Ugiye kudufasha guhuza umusaruro no kuwongerera agaciro by’umwihariko ku mbuto n’imboga. Ibyiza ni uko hari umurongo u Rwanda rwihaye wo kubigeraho, bizatworohera kandi icyizere ndagifite kubera uko iki gihugu kiri ku murongo.”
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Antoine Marie Kajangwe avuga ko uyu mushinga uje gushyigikira abashyira imbaraga mu buhinzi n’uruhererekane rw’ibikomoka ku buhinzi, anagira icyo asaba abari muri urwo ruhererekane.
Ati “U Rwanda rukeneye kubona ibintu byinshi bitandukanye kugira ngo rushobore isoko ry’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’imboga tudashobora guhura twenyine; nk’urugero, Ubushinwa bwonyine na AFCTA bitanga amahirwe menshi ku Rwanda na Afurika, Icyo tubasaba ni uko bakomeza kuzamura ubuziranenge bw’ibyo bakora tunabashishikariza gukomeza gushaka amasoko mu gihugu ndetse no mu mahanga”.
Abafatanyabikorwa b’uyu mushinga bashyizemo ubushobozi buhagije harimo AGRA yawuteye inkunga ingana na miliyoni 5$ ndetse na Foreign, Commonwealth & Development Office (FCDO) yawuteye ingana n’ibihumbi birenga 760$.
Ni umushinga ugomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 5 ufite ingengo y’imari ya miliyoni 15 z’amadorari ya Amerika
Iyi gahunda ku ikubitiro izatangirana no guteza imbere abahinzi b’ibirayi, ibitunguru na avoka mu gihe icyiciro kizakurikiraho hazazamo amashu ndetse n’inyanya.
Naomi Irakoze Mugaragu.