Coco wa Coco skin care akangurira abantu kwiyitaho birinda indwara no gusaza

Amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Uwamahoro Claudine (Coco) avuga ko yatangiye kwiyumvamo ibyo kwita ku bwiza (beauty) afite imyaka 12 aho yakundaga kwisiga ku bikoresho by’aba tante na babyara be (make up) dore ko iwabo ho bitahabaga, nyina yari umukirisitu cyane adakunda abantu babyisiga.

Hari ibyo yibuka byamwerekaga ko nyina atabikunda. Ati:”Ndabyibuka niga mu wa 4 segonderi, naringiye ku ishuri inshuti zanjye zo zari zizi ko nza nisize make up, mama arambona ati ugiye ku ishuri se? Ntiyumvaga ukuntu njyanyeyo make up arabimpanaguza birambabaza.”

Avuga ko atacitse intege yakomeje akiga abikora ari na ko abikorera bagenzi be biganaga, arangije segonderi yiga kaminuza muri (land survey) akirangiza atangira gukora muri salo(saloon) nk’umukorerabushake (freelancer makeup artist) abageni, inshuti zagize isabukuru n’ibindi birori, akoresheje ubumenyi yari yakuye ku kuba yarabikundaga anabigeragereze ku nshuti ze, no kureba kuri internet. Gusa muri 2019 ashaka umuntu umuhugura kugirango abikore kinyamwuga. Bikaza kuvamo saloon yashyize ku mugaragaro mu mpera z’iki cyumweru.

Ati:”uko bikomeza biza ngenda mbyagura biva kuri makeup gusa, bijya no kuri skin care, nkunda beaty na skin care bimviramo kugira igitekerezo cyo gushinga brand ya beauty skin saloon Coco skin care, twari dusanzwe dukora ariko uyu munsi ni bwo dukoze official party.”

Avuga ko iyi saloon n’ubwo abona bigenda ariko hagikenewe ubukangurambaga ngo abantu biyiteho.
Ati:”ntabwo abantu barabyumva neza ko ari ingenzi kwita ku ruhu ndetse n’ubwiza, umuntu aravuga ati jye mfite uruhu rwiza ibyo ni iby’abarwaye ibiheri, abandi bati birahenze, ariko rwose ni ibintu by’ingenzi nk’uko umuntu akenera kurya, buriya ubyutse wumva ufite negative energy wisize aka make up wumva umeze neza, unigirira icyizere.”

Abantu benshi ngo bamubazaga impamvu atagiye gukora ibijyanye n’ibyo yize(land survey) ko bigira amafaranga menshi, gusa we akababwira ko ibyo yahisemo ari byo bimushimisha ndetse binashimangirwa n’uko agereranyije iyi saloon ku kwezi imwinjiriza miliyoni imwe y’amafaranga y’U Rwanda, mu gihe igishoro yari yagikuye mu gutangira akora nk’umu freelancer, nyuma afatanyije na mugenzi we bagafungura Spa(yari irimo massage sauna, makeup….)

Aha ari na ho ahera agira inama abantu bifuza gukora bizinesi nk’iyi bakabona bigoye. Ati:”Abantu benshi hari igihe babona business ya saloon cg Spa bakumva barayishatse bakabura ahantu bahera, ariko mu by’ukuri natangiriye ku tuntu duke ngenda nongeramo ibindi gake gake. Ntago nateruriye fr rimwe ngo ngende nshyire hariya.”

Coco kandi afite product yitwa demological bakorana, iba ku isi yose mu Rwanda ni we uyizanye yavukiye muri SouthAfrica, avuga ko zifasha kwita ku ruhu.
Ati:”abantu bafite ikibazo cy’ibiheri, iminkanyari, kubera izuba kuko uba utarigeze wita ku ruhu rwawe, ubundi iyo ugeze mu myaka 20 ukwiye gutangira kwita ku ruhu kuko ni bwo uba utangiye kugenda usaza kandi uko ugenda ukura uruhu rugenda ruta elasticity ni ho hahandi umuntu azana iminkanyari abantu bumva ko kuko turi abirabura dufite melanine tudakeneye kwita ku ruhu ariko si byo.”

Agira icyo abwira abumva bifitemo impano yo gukora akazi nk’aka ka za massage bagatinya kuvugwaho ingeso mbi, cyane cyane abakobwa. Ati:”baravuga ntuzayiteho rebana n’ubuzima bwawe kuko iyo wicaye ugatinya kuvugwa nyamara bamwe bakuvuga ntibazishyurira umwana wawe ishuri nabwira umukobwa uwo ari we wese ahaguruke akure amaboko mu mufuka, ntabyo ku depending ku mugabo, umugabo wawe afite amafaranga n’iyo yaba ari menshi gute ariko nawe ni byiza for mental health birafasha iyo ufite akazi urakura mu mutwe ubona opportunities nyinshi, ubasha kuganira n’abantu mukumvikana massage ni ibintu bifasha umubiri, bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, birinda gusaza,…:

Coco skin care Saloon, imaze umwaka ikorera Gacuriro mu mujyi wa Kigali. Bakora (facial) uruhu rwo mu maso, bagakora massage, bakora inzara (pedicure manicule), make up, gukuraho ubwoya abantu badakeneye(waxing) bakongeraho spray ituma uruhu rumera neza cyane cyane mu mpeshyi(turning).

Naomi Irakoze Mugaragu.

One thought on “Coco wa Coco skin care akangurira abantu kwiyitaho birinda indwara no gusaza

  1. I really admire the effort you put into this article!
    It’s not only insightful but also very practical for people who are dedicated to improving their health.
    I’m going to highlight this with my readers on my blog about electric massagers because I know it’s a
    valuable piece. Appreciate it

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *