Mu gusoza icyumweru Cy’umujyanama mu karere ka Bugesera mu mpera z’icyumweru gishize, hatashywe ibiro by’akagari ka Kagomasi, abaturage bavuga ko byazamuwe hamaze gusenywa ibyari bihari byasaga nabi.
Umusaza Ndengeyintwari Leonard uhatuye kuva mu 1978 avuga ko serivisi bahererwaga mu nzu mbi na zo zari mbi.
Ati:”Ibiro by’akagari kacu nubundi byabaga hano Kagomasi ariko tugakorerwa serivisi mu kagari katameze neza, ari yo mpamvu rero leta yadutekerejeho igatanga inkunga yo kubaka akagari ariko natwe bakadusaba uruhare rwacu, uruhare twashyizeho ni imirimo y’amaboko, amasuku, gusenya akagari katari kameze neza,…”
⁷Niyitegeka Josiane na we avuga ko n’ubwo leta yatanze amafaranga ariko na bo bashyizeho akabo
At:”Ibiro by’akagari byari bihari ariko ntibyari byubatse neza twishimye cyane kuko ibiro by’akagari kacu babivuguruye bikaba ari byiza.natwe twagiye dutanga imiganda mu buryo butandukanye, uko umuntu yishoboye, twatangaga amafaranga 200 yo kubumba amatari.”
Aba baturage ngo kubona ibiro bisa neza barabigizemo uruhare bumva bibanejeje. Ndetse n’inama njyanama y’akarere ibashimira uruhare bagira mu bibakorerwa birimo no gutanga ibyifuzo. Bicamumpaka Ildephonse ni umunyamabanga w’inama njyanama y’akarere ka Bugesera.
Ati:”Nagirango rero mbagezeho ibyifuzo mwari mwagejeje kuri njyanama uko byagiye bishyirwa mu bikorwa mu murenge wa Gashora hari hazamutse ibyifuzo bitandatu, icya1 cyari kubakirwa akagari ka Kagomasi, akagari karubatswe ndetse karuzuye twagatashye, Mwari mwasabye kandi kubakirwa ikibuga cy’imikino ku bana bafite ubumuga, ikibuga cyaraguzwe ni ikibuga kimukanwa, uko bazajya bagikenera bazajya bakibona, mwari mwasabye kubakirwa ikigo cy’imyuga, cyubatswe kuri GS Nyagihina.”
Ibindi byifuzo byatanzwe ni ibijyane n’amazi n’umuriro bizezwa ko biri gukurikiranwa. Naho aka kagari kuzuye gatwaye miliyoni 24 zatanzwe n’akarere mu ngengo y’imari ya miliyoni 41 n’hiyongeraho imiganda y’abaturage.
Naomi Irakoze Mugaragu.