Hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’indorerezi za EAC zigiye gukurikirana amatora yo mu Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, gikozwe n’umunyamabanga mukuru w’
umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC) Veronica Mueni Nduva ari na we wahaye ububasha bwo kuyobora itsinda ry’abantu 55 bazakurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda azaba tariki 15 na 16 Nyakanga 2024, abuhaye Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga.

Ubwo yatangizaga icyo gikorwa Veronica Mueni Nduva, yavuze ko EAC ifite inshingano zo kureba ko amatora akorwa mu mucyo mu bihugu biyigize, ibi bigashoboka iyo habayeho gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’amatora.

Ati:“Ni yo mpamvu muri iki gitondo ku mugaragaro ntangarije abanyarwanda ko ku bubasha mpabwa n’amategeko nk’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nshinze David K. Maraga, perezida w’urukiko rw’ikirenga muri Kenya kuyobora indorerezi zo muri EAC mu mutora yo mu Rwanda yo muri 2024.”

Izi ndorerezi z’amatora zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda, ngo harebwe niba azakorwa mu mucyo n’ubwisanzure nkuko bigenwa n’amategeko, uziyoboye David K. Maraga yavuze ko bamaze iminsi mu Rwanda, guhera tariki 08 Nyakanga 2024, kugeza tariki 17 z’uko kwezi, aho bazashyikiriza raporo y’ibyayavuyemo komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), bakabona gusubira mu bihugu byabo ku munsi uzakurikiraho. Bari barimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo barusheho kumenya imyiteguro y’amatora, banahabwa amahugurwa mu rwego rwo kongera ubumenyi ku bijyanye n’amahame agenga indorerezi z’amatora.

Ati:“Ibyavuye muri ayo mahugurwa byashyizwe mu byiciro bitandukanye birimo kohereza amatsinda mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo bagenzure ibijyanye n’amajwi, ikindi ni uko muri ibyo bikorwa by’imyiteguro twashoboye kumenya ibijyanye n’umwuka w’amatora n’uko abanyarwanda barimo guhabwa uburenganzira bwabo. Indorerezi zo muri EAC zagabanyijwemo amatsinda 14 azoherezwa mu Ntara zitandukanye z’igihugu hamwe n’umujyi wa Kigali, aho bazagenzura amatora banareba uko bikorwa mu nzego zose.”

Abazakurikirana ibikorwa by’amatora bahagarariye EAC bagabanyije mu matsinda atanu azakorera mu bice bitandukanye by’igihugu, Mu rwego rwo kugirango aya matsinda y’izi ndorererezi uko ari atanu akorere mu bice byose by’igihugu, biteganyijwe ko azigabanyamo andi agera kuri 14. Iryo tsinda ry’abantu 55 baturuka mu bihugu bine bigize EAC bitarimo DRC, Burundi hamwe na Somalia batashoboye kohereza abazabahagararira kubera impamvu z’ibibazo bitandukanye batanze.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *