Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muko bavuga ko bahangayikishijwe n’urubyiruko rusigaye rwishora mu nzonga za make bita iz’inkorano bakavuga ko biteye inkeke kuko usanga basinze Kandi bagasa n’abasazi bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha guca izi nzoga.
Aba babyeyi bavuga ko izi nzoga zinyobwa na benshi haba abagabo, abagore n’abana gusa bakaba bahangayikishijwe cyane n’urubyiruko rukiri ruto rwishoye muri izi nzoga ukobona nta cyerekezo bafite kuko iyo bamaze kuzinywa bamera nkabataye ubwenge bigatuma banishora mubusambanyi ibintu bavuga ko biteye ikibazo kuri aba bana.
Mukantwari Marie Therese yagize ati”hano haba inzoga za make kamwe kaba kagura 250 umuntu ntarindira kunywa twinshi kuko tubiri twonyinye umuntu aba yamaze guta ubwenge, urubyiruko rugiye kuhashirira barahazindukira ntakandi kazi bagikora rwose,iyo amaze ku kanywa iyo mugiye guhura wigirayo kuko yanaguhitana aba ameze nkuwataye ubwenge,sinzi icyakorwa rwose aba bana bakava muri izi nzogo kuko zizabahitana”
Kubwima vedaste nawe ati”nkawe wa mubyeyi we urabona aba bana barasaze neza neza! Birababaje cyane Kubona abana bangana gutya birirwa banywa izi nzoga, ntakandi kazi bakora,noneho uko ubareba uku ntibatinya n’ubusambanyi iyo bamaze gusinda urabona ko hari n’abakobwa bahita banishora mubusambanyi, ukibaza amaherezo yabo bikakuyobera rwose,gusa gewe mbona biterwa no kuba ntakazi bagira ari aba shomeri,nkeka ko babonye akazi byashira bakava muri izi nzoga”
Naho kuruhande rw’urubyiruko bo bavuga ko ikibatera kujya kunzoga za make Ari ubukene no kubura akazi bikabagira kwiyakira
Uwineza cloudine Ati”nkanjye nta mubyeyi ngira ndimenya byose Kandi nt’akazi mfite ubu nguza abana babiri icyo nkora rero iyo nabonye ikiraka ndaza ngasoma kamwe nkumva ndanyuzwe rwose ariko nanone ubuyobozi buduhaye icyo gukora byadufasha cyane Kandi nukuri twahinduka”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle avuga ko kwishora mu biyobyabwenge k’urubyiruko bigira ingaruka nyinshi zitandukanye arinayompamvu nk’ubuyobizi bishyize imbaraga muguhangana n’ahantu hose usanga urubyiruko runywa inzoga bakahabakura bakabigisha yagize ati”mubyukuri natwe nk’ubuyobizi turabizi ko icyo kibazo gihari ariko ntabwo twicaye turasaba ko ababyeyi,abayobozi batandukanye dufatanya tukaganiriza urubyiruko rukareka kujya muri izo nzoga ahubwo abataye ishuri bagasubiramo, abandi nabo bagashakisha icyo bakora Kandi tuzafatanya ariko turinde ubuzima bwabo kuko n”ikibazo gikomeye gihari, gusa umunsi kuwundi dukomeza kubikurikirana”
Ndacyatisenga Dynamo umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuvura no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu kigo cy’Igihugu RBC avuga ko iyo umwana yishoye mu biyobyabwenge akiri muto bigira ingaruka nyinshi harimo kudakura kubwonko ndetse n’ibindi byinshi yagize ati”turacyafite urubyiruko rwinshi rwishora mubiyobyabwenge,kuko imibare iri hejuru ibintu usanga bigira ingaruka nyinshi z’uburwayi haba kudakura kubwonko,kurwara indwa zitandukanye nk’umwishima, ibahaha,ibyuko n’ibindi iyo umuntu atangiye kunywa inzonga ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange akiri muto bimutera kuzahura nizo ngaruka zose akiri muto nubundi”
Uyu muyobozi akomeza asaba ababyeyi kwita cyane kubana kuko ahanini ikibatera kuyoboka ibiyobyabwenge ari ibibazo baba bihunza byo mu miryango agahitamo kubyiyibagiza anyoye utwo tuyoga twa make aba abashije kwigurira Kandi tumusindisha vuba, mugihe gito akaba abaye imbata yabyo,ahanini rero uruhare rw’urubyiruko rwishora muri ibi biyobyabwenge rukomoka ku miryango yabo .
Mubushakashatsi buheuka gukorwa bugaragaza ko 67% by’abakoresha ibiyobyabwenge bari hagati y’imyaka 12 na 25.
Alcohol niyo nyinshi kuko 51.6% b’urubyiruko ruri hagati ya 13 na 25 baba baranyoye rimwe cg kenshi inzoga Kandi inyinshi igihe wanyoye inzoga ukiri muto bishobora gushyira ubuzima bwabo mukaga kurusha abazinyoye bakuze
UWIMANA Joselyne