Urubyiruko rumurika imideri rwasabwe kudata umuco ngo rwiyambike ubusa

Ubwo mu mujyi wa Kigali habaga imurikamideri(fashion show)rya “Masenge Agnès” mu mpera z’iki cyumweru (weekend), abitabiriye bagaragaje ko atari ngombwa kwambara ubusa ngo ube umumurikamideri mwiza.

Mukazibera Marie Agnès wateguye iki gikorwa avuga ko ibyo ahandi bambara bidakwiye gutuma urubyiruko rw’U Rwanda rubishamadukira ngo rute umuco kuko rutaba ruzi impamvu abo babyambara. Ati:”Urubyiruko ntirugomba gupfa kumira bunguri imyambarire y’ahandi, kuko akenshi babyambara bafite impamvu yabyo, urubyiruko rwacu rubungabunge imyambarire yacu yiyubashye singombwa kugaragaza ibibero,…”

Urubyiruko rwamuritse imideri na rwo ruvuga ko kwiyambika ubusa atari byo bituma rukundwa;

Igiraneza Rugamba Yves w’umuhanzi mu by’ubugeni, Ati: ” Umuntu yambara bitewe n’aho agiye n’abo agiye guhura na bo! Ndatekereza ko ababyeyi batabigiraho ikibazo iyo udatakaza personalité yawe, umuntu akwiye kwambara neza agendeye ku muco.”

Ineza Condamerina ati:”ikintu navuga, rubyiruko rugenzi rwanjye kwambara ubusa ntabwo ari byo bituma umubiri wawe cyangwa ubwawe ukundwa, ntabwo abantu bazadukunda kuko twambaye ubusa, bazadukunda kuko twikwije.”

Uretse kuba uru rubyiruko rubikora nk’uburyo bwo kugaragaza impano, ngo bakuramo n’amafaranga agenda abafasha kuko bamwe ari n’abanyeshuri. Mme Agnès wateguye igikorwa na we avuga ko ibi yabikozemo muri ministeri yahoze ari iy’urubyiruko umuco na sport ndetse no mu nteko ishingamategeko, bityo ko bimurimo gukomeza guteza impano z’urubyiruko imbere.

Ati:”Urubyiruko ruba rufite impano muri rwo, ukaba wabafasha kugirango impano zabo zijye ahagaragara ndetse no kwambika neza abantu.”

Uyu munyarwandakazi urugo rwe ruri muri Côte d’ivoire yifuje gufatanya n’umunyamideri wo muri icyo gihugu
Bato Athanase, uvuga ko yabyishimiye ndetse bazakomeza gufatanya. Ati:”ni igikorwa cya mbere dukoranye, ariko mu kwa kabiri kuri 14 tuzagaruka, icyo ibi bizazanira abanyarwanda ni impinduka mu myambarire inyuranye n’iyo basanganywe kuko iwacu buri gace kagira umwihariko wako w’imyambarire kandi yose tuzayizana.”

Kuba mu mwaka wa 2018 perezida wa repubulika y’U Rwanda Paul Kagame yarasinye amasezerano na Côte d’ivoire harimo ibijyanye n’uburezi ndetse n’umuco, ni bimwe mu byateye uyu mugore guhagurukira iterambere ry’umuco hagati y’U Rwanda na Côte d’ivoire, biteganyijwe ko ikindi gikorwa nk’iki kizabera I Kigali, Kuri St Valentin taliki 14/02/2025.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *