Umunyeshuri yahobeye ibiti 1123 mu isaha imwe kubera urudasanzwe akunda ibidukikije

Umunyeshuri witwa Abubakar Tahiru w’imyaka 29 wiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Auburn University, yaciye agahigo ko guhobera ibiti 1123 mu isaha imwe; igikorwa yakoreye mu ishyamba rya Tuskegee National Forest ho muri Leta ya Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abukabar Tahiru,  ukomoka mu gihugu  cya Ghana avuga ko yakoze iki gikorwa agamije gutanga isomo ku bakiri bato, agira ngo abashishikarize kurushaho gukunda ibidukikije ndetse no kubirengera. Yemeza ko aribyo bifitiye akamaro isi muri rusange,bikaza ku mwanya wa mbere mu gutuma ubuzima bw’ibiremwa byose bugenda neza.

Uyu musore wahisemo kuba impirimbanyi mu kurengera ibidukikije, buri giti yagendaga agihobera akamarana nacyo nibura amasegonda atatu, ibintu bitigeze bikorwa n’undi muntu ku isi.

Abajijwe uko yiyumva nyuma yo gukora iki gikorwa, Abubakar yagize ati “Ni ibyo agaciro kuri njye gushishikariza urubyiruko bagenzi banjye bo muri Ghana kwita ku bidukikije,no kugaragariza abatekereza ko baciriritse ko nabo hari byinshi bakora byagirira isi akamaro, nabo bakamenyekana mu ruhando mpuzamahanga.”

Abubakar Tahiru yatangarije worldguinnessrecords.com ko imvano yo gukunda ibidukikije yayikomoye ku ivuko ahitwa Tepa mu gihugu cya Ghana; akurana intumbero yo kubungabunga no kurengera ibidukikije.

Arangije amashuri yisumbuye, Abubakar Tahiru yagumanye intumbero, akomereza amasomo ya kaminuza mu ishami ryo kurengera ibidukikije, agashami k’amashamba(Department of Forestry). Mu mwaka ushize wa 2023 nibwo yatangiye amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza ya Auburn,yo muri leta ya Alabama; aho yiga mu ishami ryo kubungabunga amashamba no kurengera ibidukikije.

MANIRAGABA Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *