“Ubuhuza” uburyo buzafasha gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kugabanya ubucucike mu magororero.

Kugabanya ubucucike mu magororero ni umwe mu myanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe gutanga imyanzuro ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ibizwi nka “UPR” u Rwanda rumaze imyaka isaga tatu ruhawe raporo yayo “UPR Report”. Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ikavuga ko iyo myanzuro iri kugenda ishyirwa mu bikorwa.

Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 ubwo habaga inama yateguwe n’ umuryango Rwanda Bridges to Justice (RBJ), Umurungi Providence, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yavuze ko bari gukurikirana ikijyanye n’ubuhuza kuko bushobora no kugabanya ubucucike mu magororero nk’umwe mu myanzuro bahawe muri UPR.

Ati: “Amategeko ajyanye n’imiburanishirize y’ibyaha mpanabyaha yarahindutse, izo politiki zimaze kujya mu bikorwa n’amategeko agahindurwa, ubu ni ugukangurira inzego ari muri RIB, mu Bushinjacyaha ariko n’abacamanza abo bose ubuhuza ni cyo kintu gishyizwe imbere. Iyi miryango icyo idufasha ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve ko iyo umuntu yakoze icyaha iherezo atari ugufungwa gusa kuko hari ubundi buryo bwo gukemura ibibazo utiriwe ujya mu nkiko bityo bikagabanyiriza inkiko kugira imanza nyinshi no kugira abantu benshi mu magororero.”

Muri iyi nama yahuje inzego zitandukanye za Leta ndetse n’imiryango itari iya Leta iteza imbere uburenganzira bwa muntu kandi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) na rwo rwashimangiye ko ubuhuza bwaje ari igisubizo cyo kuba abantu bakurikiranwa badafunze.

Umuvugizi Dr Murangira B.Thierry ati:”Ikintu umuntu yakwishimira ubona harimo impinduka mu baturage, Uwakorewe icyaha mbere wabonaga baza bavuga bati mumufunge ariko noneho abantu batangiye gusobanukirwa ko gufungwa ku muntu ntabwo ari cyo gisubizo. Hari abo twakira bakorewe ibyaha akavuga ati mfasha twumvikane ansubize ibyanjye, asane cyangwa asabe imbabazi birangirire ahangaha. Ibyo rero ni intambwe nziza ubona ko abantu bagenda basobanukirwa ariko ubukangurambaga buragenda bukorwa.”

Aka kanama ka Loni kandi kasabye u Rwanda gushyira imbaraga mu gukomeza kurwanya ubukene, gushyira imbaraga mu guteza imbere uburenganzira bw’umugore ndetse no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko Harimo igera kuri 21.
Mu myaka hafi ine u Rwanda rubonye iyo myanzuro, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko harimo imwe mu myanzuro iba yoroshye mu kuvugurura amategeko kugira ngo ajyane n’iby’uburenganzira bwa muntu kandi ngo amategeko menshi yagiye avugururwa. Inavuga ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rimeze neza ku buryo mu mwaka usigaye ku myanzuro 160 u Rwanda rwahawe, nta mwanzuro n’umwe utarakorwaho.

 

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *