Ni iserukiramuco rifite umwihariko wa EXPO ryatangiye tariki 29/8 rikazasozwa tariki 01/9/2024, riri kubera ku mucanga ahazwi nka ‘Public beach’ after party ikabera muri Lake Side.
Ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere, aho riri kwibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imurikagurisha, umuyobozi wa Yirunga ltd yateguye iki gikorwa, Yves Iyaremye avuga ko bifuza ko cyaba ngaruka mwaka ndetse ubushobozi bwaboneka bikaba inshuro irenze imwe mu mwaka.
Ati:”ni gahunda yo gutanga ibyishimo, twihaye nka ‘company’ yacu Yirunga ubu noneho turi gufatanya n’urubyiruko turifuza ko yaba buri mwaka, ndetse ntibibe gusa buri mwaka, buri mezi atatu bigiye bidukundira bitewe n’ubushobozi twajya tubikora.”
Ku kijyanye n’uko ku munsi ubanza ubwitabire bwasaga n’uburi hasi, Yves avuga ko butari hasi akurikije ibibazo ahuye na byo birimo ko imvura yaguye umujyi ugakonja kandi ari no mu mibyizi, n’umuriro wo mu gace barimo ukajya ugenda ubura. Gusa anavuga ko hari indi mbogamizi bagifite akagira icyo asaba leta.
Ati:”Icyo dusaba leta mu by’ukuri ni ubushobozi kuko kugirango ubone aho ukura amafaranga muri leta wateguye nk’ibi ntibiba byoroshye, ni ukumvisha abashoramari kumva akamaro ko kumenyekanisha ibyo bakora, no kutworohereza nk’igihe umuntu yanditse ibaruwa asaba gukora igikorwa bakaba bagitinza cyangwa kikanasubikwa ku bwo kubura igihe bagatinda gusubiza, bikaba byatuma uvuga uti reka ndeke kwamamaza kuko bataransubiza.”
Deogratias Nzabonimpa umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, afungura ku mugaragaro iri serukiramuco yashimye abateguye igikorwa, ashishikariza n’abandi cyane cyane urubyiruko kugira ibitekerezo nk’ibi kuko biteguye kubafasha kandi iyo hari ibitagenze neza, bifasha kumenya ibyo umuntu azakosora ubutaha.
Ati:”Kuri uyu mucanga rero mubona twavuga ko hari iserukiramico nyuma y’aho abikoreracbamaze iminsi bategura expo, iyi noneho ni Festival ni iserukiramuco rihuza abantu b’ingeri zitandukanye, ibi iyo ubikoze hari byinshi wigiramo bituma uzategura neza ubutaha nk’ubu urabona ko aya matariki twakoreyeho twumvaga tuzaba tukiri mu zuba ryinshi, akavura urabona ko kaguye, karaduha ubutumwa ko ubutaha tugomba gutegura ntiduhure n’imvura kuko n’iyo yagwa isaha imwe, ebyiri iba ikuye abantu muri mudu ‘mood’.”
Hatoranyijwe abahanzi bane basusurutsa ibi birori ku munsi wa mbere yari Platini, uwa kabiri ari Riderman, uwa gatatu ni Bulldog, ku munsi wa nyuma ni Dany Na none, ari na ko bagenda bafatanya n’abahanzi bakomeye muri Rubavu nka Thomson.
Ibi birori byateguwe na Yirunga Ltd, haza kuboneka abafatanyabikorwa bagera kuri 30; barimo abafite utubari aho abari kwitabira barya bakananywa, abafite ibikinisho by’abana,…birasozwa kuri iki Cyumweru tariki 01/09/2024.
Naomi Irakoze Mugaragu