Huye-abangavu babyariye iwabo bafite imbogamizi zo kuvuza abana

Mu burenganzira umwana agira harimo n’ubwo kuvuzwa, ni mugihe abavutse kuri aba bangavu bari kubuvutswa kuko bamwe ntaho babarizwa haba iwabo wa ba nyina cyangwa ba se, bitewe n’uko imiryango itabishimiye bigatuma batabona ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé), n’abo imiryango yabashije kwiyandikaho inaniza ba nyina ngo bishyure ubwisungane bw’umuryango wose.

Bamwe mu baganiriye na strongnews.rw harimo ababyaye badafite badafite imyaka y’ubukure,  batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko bari ku byiciro by’iwabo abo babyaye bo ntaho bari,
kubavuza bikaba bigoye.

Uyu watewe inda afite imyaka 15, ubu akaba atazi uwayimuteye aho ari, ati:”Naje kujyana umwana iwacu, mama akajya ambwira ko data yenda kumwica, yirirwa amubwira ngo ntazigera akurururana n’insyampetse zitagira Mituweri  zitagira aho zibarizwa ngo yadutumye kwiga ntiyadutumye kubyara.”

Yakomeje avuga ko no kwa nyirabukwe batamuhaye agahenge, Yagize ati “mabukwe yirirwaga ancunaguwa ngo twariye  firingi tutari kumwe, nareze abanjye namwe murere abanyu. Umwana ntaho abarizwa, iyo arwaye muvuza 100% ejobundi yararwaye mujyana kuri RIB ndahamutereka, Umu RIB agize impuhwe ampa ibihumbi bitanu njya kumuvuza iyo nyafite ndamuvuza, naba ntayafite ni ibyo nyine.”

Undi watewe inda afite imyaka 17, we ngo uwamuteye inda ahora amwizeza kwiyandikaho umwana. Ati:”ubu ntacyo amfasha kandi yaragarutse hafi y’iwacu aranakora ariko nta kintu ampa, umwana yanditse kuri jye gusa yemera umwana ariko ntamwandikisha.  Umwana ubu nta muryango abarizwaho iyo arwaye tumugurira imiti muri farumasi, Se aravuga ngo nintegereze abanze yikurisheho iwabo aze na we asabe icyiciro cye azamushyireho.”

Bamwe mu babyariye iwabo biyanditseho abana babo, ariko kugira ngo abana babo bavuzwe bisaba ko ari bo bishyurira imiryango yose.

Ati:”Umwana wanjye bamushyize ku cyiro cy’ababyeyi banjye n’ubwo batabishakaga ni uko umwana yari yishyize igishyimbo mu gutwi babona arembye, nagiye gusaba icyiciro cyanjye kuko iwacu turi abana benshi ntibabona uko bayishyura yose n’ubu tuvugana uyu mwaka ntibarishyura, sosiyale wacu yaransubije ngo ntabwo baguha icyiro uba iwanyu, nta cyiciro cy’indaya gihari kuri ubu umwana iyo arwaye njya kuguzaguza ku cyiciro hariho abantu 11 iyo mbabajije impamvu badatanga mutuel bambwira ko ari jye ugenda ngomba kuyatanga ntayatanga nkarorera.”

Uyu we ngo akimara gutwara inda nyina yaramwirukanye ubu aribana yagerageje uko yabona icyiciro nk’umuntu wibana bashaka kumukorera irindi hohoterwa.

Ati:”afite abana benshi, umugabo babanaga ntiyari papa, mbere nabaga ku cyiro cy’uwo mugabo nsaba ko bankuraho nkajya gushaka icyanjye, nagiye kwa gitifu nkimusabye arakinyima ahubwo arambaza ngo ese wazaza kundeba iwanjye nimugoroba nkaba ari ho mbikorera? Naragiye ninginga mama anshyira ku cyiciro cye, nshaka amafaranga y’umuryango wose ndayatanga .”

Akomeza avuga ko yakomeje gukorerwa ihohoterwa amaze no kubyara . Ati “maze kubyara nasubiye kwa gitifu arambwira ngo niba ibintu nagusabye warabinyimye icyiciro ntacyo nzaguha nahise mbyihorera umwana bamushyira ku cyiciro cyo mu rugo kdi ndibana, mwamfasha mukakinkuriraho ko mutuel najya nziyishyurira?”

Aba bose bavuga ko bakeneye ibyiciro byabo ngo babashe kuvuza abana babo. Kayitesi Seraphine ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Huye bamwe muri aba bangavu babarizwamo avuga ko bo kimwe n’abandi baturage bakwiye kwitabira inteko z’abaturage kuko ibi bibazo akenshi bihakemukira.

Ati:”Iyo umwana afite icyo kibazo tumutuma umubyeyi, n’inteko z’abaturage kandi ni cyo zibereyeho, iyo atazitabiriye afite ikibazo cy’umwana nk’uko bamuha komvokasiyo(convocation), gitifu ayiha umwana ndetse na DASSO ni cyo zibereyeho.”

Havugimana Curio Joseph ushinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko ibyiciro by’ubudehe bitagikoreshwa, igihari ari sisiteme(system)imibereho ifasha kugaragaza imibereho y’ingo.

Ati:”Ni yo sisiteme turimo gukoresha mu kureba ishusho y’imibereho y’ingo dufite, iby’ibyiciro by’ubudehe ni uko byavuyeho, iyo sisiteme na yo mutuel de santé iyigenderaho, icyagenderwagaho mu budehe cyose cyimukiye muri iyi sisiteme. Ibijyanye n’igenamigambi byose biba bikubiyemo.”

Ku kibazo cy’aba bana, Curio avuga ko ari umukoro baba bahawe nk’inzego z’ibanze kandi bagomba gukora uko bashoboye bigakemuka.

Ati:”Kubirebana rero n’ababyeyi badashaka ko abo buzukuru babarwa ku ngo zabo twabagira inama y’uko babyakira bakabashyira ku bagize urugo, ikiruta ni uko babyumvikana aba bana na bo bakabarwa mu miryango. Nufata umwana wawe ukamuta hanze akabaho nabi biba bisa nabi binasuzuguritse kuruta uko wakwihangana ukamugumana mu rugo rwawe ukihanganira ibyabaye mugakomeza ubuzima. Niba hari n’ibiba ntibabigeze mu buyobozi bakwiye kubihageza kugirango babafashe kumvisha ababyeyi ko abana bagomba kuguma mu rugo no kubona ubwo burenganzira bwo kwitwa abagize umuryango, kugirango bivuze.”

Sengoga Christophe ukuriye urwego rushinzwe Uburenganzira n’Ubuzima muri HDI avuga ko n’ubwo amategeko atarenganura harenganura abantu, hari itegeko rigena uburenganzira ku buzima bw’imyororokere ya muntu, rihereza inshingano ababyeyi kuganiriza abana, kubarinda kubafasha, hakaba itegeko rigena uburenganzira bw’umwana rya 2018 na ryo rivuga ko umwana agomba kurindwa inyungu ze zikitabwaho kandi ntahohoterwe, wajya no mu itegeko rikumira rikanahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikanavuga ko umwana agomba gufashwa agomba kurindwa, bityo ko niba aba bangavu barahohotewe bakwiye kurindwa ngo batongera guhohoterwa.

Ati:”Uburenganzira bwo barabufite ari ubwo kuvuzwa ari ubwo kurindwa ihohoterwa, itegekonshinga ingingo ya 19 ivuga ko ari inshingano z’ababyeyi kurera abana cyane cyane kubarinda ihohoterwa, igihe rero kuribarinda biba byananiranye bagombye kubafasha bakanabarinda irindi hohoterwa rishobora gukurikira iryo.”

MINALOC ivuga ko iyi sisiteme imibereho yatangiye muri Kanama mu mwaka wa 2022, aho buri muturage asabwa gukanda *195# iyo asanze amakuru amwanditseho ari yo ubwo ntakibazo, yasanga hari ibigomba guhinduka akajya ku kagari atuyemo kubihinduza harimo no kongera abuzukuru ku miryango, ku babyeyi bafite abana babyariye iwabo, kuko ubyaye wese atariko ahita agira umuryango we.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *