Mu Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 hatangira urubanza rwa Dr. Eugene Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yarakoreye muri Perefegitura ya Butare 1994.
Ni urubanza rubaye hashize igihe kirekire akurikiranywe kuko ikirego cya mbere cyatanzwe 2007, none akaba aburanye 2024, ni ukuvuga imyaka irenga 17 akurikiranywe. Byafashe igihe kingana gutya kuko ikirego kimaze gutangwa ntiyahise afatwa ahubwo yafashwe ubwo yari yagiye mu bufaransa gushyingira mugenzi we Barayagwiza Jean Bosco muri 2010, nawe uzwi nk’uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatsutsi, nk’uwahoze ari umunyamigabane muri Radio RTLM kandi akaba yari yarakatiwe n’urukiko rwa ARUSHA.
Dr Eugene yafashwe kuko parquet y’Urwanda yari yarashyiriwe impapuro zimufata kugira ngo yoherezwe mu Rwanda, gusa amaze gufatwa urukiko rw’ I Versaille mu Bufaransa rusanga atari ngombwa ko yoherezwa mu Rwanda, aza gufungurwa amaze amezi ane gusa afunze akomeza gukorwaho iperereza ariko ari hanze.
Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu batandukanye baje kumva urwo rubanza nk’uko twabibwiwe na Maitre Gisagara uri mu baburanira abaregera indishyi. Ni urubanza ruzitabirwa n’abatangabuhamya bagera kuri 60
Ni urubanza rwatangiye bibanje kugorana kuko uruhande rw’ababuranira uregwa bifuje ko rwasubikwa kuko hari ibimenyetso bagishakisha ariko nyuma yo kwiherera kw’urukiko basanze urubanza rugomba gukomeza. Uruhande rw’uregwa babanje no kwanga abantu bamwe baregeraga indishyi ariko urukiko ruvuga ko byo bizigwa nyuma.
Eugène Rwamucyo ashinjwa Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, no kuba yaragize uruhare mu migambi yo gutegura ibyo byaha. Biravugwa kandi ko yagiye ashyigikira kandi akwirakwiza amategeko ya leta yahamagariye abaturage kwibasira Abatutsi.
Rwamucyo kandi ashinjwa guhamagarira abahutu kwica abatutsi mu ijambo yavuze muri kaminuza ya Butare mu majyepfo y’u Rwanda, ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, ari kumwe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe wa leta y’abatabazi.
Eugène Rwamucyo w’imyaka 65, yavukiye I Gatonde ahahoze ari perefectura Ruhengeri, ubu akaba ari muri Gakenke, Yize mu Burusiya aho yavanye impamyabumenyi mu buganga. Jenoside ikaba yarabaye ari mu Rwanda akora muri Kaminuza y’u Rwanda aho yari ashinzwe ubuvuzi rusange (Directeur wa Centre de sante publique) . akaba akurikiranyweho uruhare yagize muri Jenoside.
Ikirego kigitangira yakurikiranyweho ibyaha byinshi harimo n’ibyabereye muri Kaminuza, ariko nyuma yo gukora iperereza ubu ari gukurikiranwa icyaha cyo kujugunya imirambo no kuyishinyagurira aho hari abo bahambaga bakiri bazima, aho avuga ko we yajyana Katiriprari mu rwego rw’isuku kuko ngo yari ashinzwe sante publique.
Ni ibikorwa byabereye ahantu hatandukanye, muri Butare harimo Ngoma, Gishanvu na Ndora
Ni umunyarwanda wa Munani uburanishijwe n’ubufaransa guhera 2014, mbere ya haburanye Cpt Simbikangwa Pascal, Octavien Ngenzi na Tito Barahira, Claude Muhayimana, Laurent Bucyibaruta, Philippe Hategekimana na Dr Munyemana Sosythene.
INGABIRE Grace