Bamwe mu barezi ndetse n’ababyeyi barerera ku ishuri rya GS Tabagwe mu murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko gahunda ya leta yo guha abana amata ku ishuri byongereye, ubumenyi mu bana ndetse no gukunda ishuri cyane ko hari imibare w’abana basiba ishuri ariko ubu akaba ntawe ugisiba, kubera ko banywa amata gusa ubuyobozi bugasaba ko hakongerwa nabatayabona nabo akabageraho.
Ababyeyi bafite abana biga kuri iri shuri, bavuga ko kuva gahunda yo gutanga amata ku bana itangiye hari impinduka mu myigire y’abana babo. ko wasangaga abana babo biga nabi, bakajyayo batanabishaka, ariko kuri ubu bajya kwiga nta n’umuntu ubabwirije.
Mukanoheli Vestine afite abana babiri biga muri GS Tabagwe bombi biga mu wa 2 yagize ati”kuva batangira guha abana amata ku ishuri byagize akamaro cyane, kuko nta mwana ushobora gusiba ishuri, cyane noneho kubatagira Inka iwabo byarabagashije cyane bituma umwana yiga neza nta mururumba afite kuko iyo bamaze kurya barenzaho igikombe cy’amata bigatuma bigana neza kandi babishaka”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko nubwo aba bana bahabwa amata bikabagirira akamaro ariko basaba ko baha abana bose, kuko hahabwa abo mu mashuri y’icuke kugeza muwa2 y’abanza,bityo ko abana Bose biga muyabanza babonye amata nabo byabafasha kwiga neza
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Tabagwe Rurangwa Moses avuga ko kuba abana banywa amata ku ishuri byagize agakamara kubana bazaga kwiga batabishaka ariko kugeza ubu nta mwana ugisiba. Ikindi kandi n’uko bafite ibikoresho bibafasha gukonjesha aya mata ku buryo bayanywa ameze neza, ibyo byuma byatanzwe na RDDP, umushinga wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda binyuze muri MINAGRI ugashyira mu bikorwa na RAB, bifite agaciro Ka miliyoni 11 y’u Rwanda.
Yagize Ati”abana bakunda amata cyane kuko kuva batangira kuyanywa nta mwana numwe ugisiba ishuri,gusa bibaye byiza nahandi byakorwa kugirango Bose bige neza kuko abayanywa ni abo mu mashuri y’icuke kugeza muwa2 y’abanza,rero amata yiyongereye abana bose bakajya babona igikombe nyibura byatuma biga neza kuko abayanywa bimeze”
Dr Uwituje Solange umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB avuga ko kugira ngo abana ku mashuri babonerwa amata ahagije hagiye kujyaho gahunda yo guhuza amashuri n’amakusanyirizo kugirango amata aboneke kugiciro gito. Yagize ati”icyo turimo gukora nka minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi tugiye guhuza amakusanyirizo n’amashuri kugira ngo amata aboneke hafi Kandi kugiciro kiboroheye, bikazatuma anagera kubana benshi Kandi ahagije”
Abanyeshuri 154 bo mu mashuri y’incuke n’abagera kuri 262 bo mu mashuri abanza nibo banywa amata kuri iki kigo.
Gusa abagera ku 151 nabo babonaga amata ariko kubera igabanuka ry’amata mu Karere Nyagatare no mu gihugu muri rusange bahariye abato.
Gusa u Rwanda rwateye intambwe mu kuzamura umukamo aho wavuye kuri Toni zisaga ibihumbi 142 zigera kuri Toni zisaga ibihumbi 900 muri 2022 intego nuko kubugatanye n’abafatanya ikorwa barimo IFAD binyuza mu mushinga nka RDDP nibindi bazagera kuri Toni zisaga miliyoni muri 2024
UWIMANA Joselyne