Urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rwakatiye iki gihano uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi Mu Rwanda by’umwihariko mu yahoze ari perefegitura ya Butare mu majyepfo y’igihugu.
Ni urubanza rwari runaze ukwezi, kuba hashize imyaka 30 ibyo yakoze bibaye atarabihanirwa, gusa ubu akaba agiye kubihanirwa byashimishije uruhande rwaburaniraga abakorewe icyaha nk’uko Me Richard Gisagara yavuze.
Ati:”Ni umuntu utarigeze agira regret, ni umuntu utarigeze yumva ko hari icyaha yakoze, ni ubwa mbere nyuma y’imyaka 30 agiye kumva uburemere bw’ibyo yakoze ni ikintu twishimiye nk’umwavoka uhagarariye abakorewe icyaha akatiwe uyu munsi.”
Uru rubanza rubaye urwa 8 ruburanishijwe n’urukiko rwa rubanda I Paris ku banyanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi. Me Gisagara avuga ko ari ingenzi kuba yahamijwe mu kuba mu bacuze umugambi wa Jenoside.
Ati:” Icyo jyewe ngumanye cyane ni uko urukiko rwemeje ko yagize uruhare mu gaco k’abantu bacuze umugambi wo gukora jenoside bikaba ari ubwa 2 bibaye hano mu Bufaransa, bikaba ari ikintu cy’ingenzi kubera ko muri iyi minsi turi kubona abantu bazana za ‘theories revisioniste’ kuko batakibasha guhakana bisesuye ko Jennoside itabayeho bagashaka guhakana ko itateguwe.”
Me kandi ati:”Rero imanza nk’izi zigaragaje ko koko habayeho umugambi wo kwitegura k’uyu mugabo tubonye yagizemo uruhare urumva ni urubanza rufite akamaro kanini, ni icyemezo gifite akamaro kanini kigaragaza ko uwo mugambi wabayeho, bizajya bidufasha gukomeza kunyomoza abashaka gukora iyo ‘revisionisme’ bitwaje ko urukiko rwa Arusha rutigeze rugaragaza ko umugambi wacuzwe.”
N’ubwo ahanishijwe gufungwa imyaka 27, Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye imyaka 30.
Abandi baburanishirijwe aho yaburaniraga ni; Pascal Simbikangwa wakatiwe imyaka 25 y’igifungo, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bakatiwe gufungwa burundu, Claude Muhayimana wakatiwe 14, Laurent Bucyibaruta wakatiwe imyaka 20, Hategekimana Phillipe wakatiwe gufungwa burundu, na Sosthene Nahimana wakatiwe imyaka 14.
Naomi Irakoze Mugaragu.