Iperereza ku byaha bya Biguma mu Rwanda ryakozwe mu bwisanzure busesuye-Gen Jean-Philippe Reiland

Image AFP

 

Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Gen Jean-Philippe Reiland, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha bishingiye ku kubiba urwango, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko itsinda ry’abajandarume baje mu Rwanda gukora iperereza ku byaha Biguma ashinjwa barikoze mu bwisanzure buseseye.

Gen Reiland yagize ati “Uretse umusemuzi wenyine, ni we winjiraga mu cyumba abatangabuhamya bahatirwamo ibibazo.”

Avuga ko nta muntu wo mu bushinjacyaha bw’u Rwanda wakandagiraga mu cyumba babarizamo abatangabuhamya, kabone n’iyo habaga ari mu magereza, akagira ati “Ubusanzwe ibi nta handi biba.”

Ku ruhande rw’abaregera indishyi, bahereye ku byo Gen Reiland avuga, bakavuga ko bihabanye cyane n’imikorere y’icyo ababuranira Hategekimana bita “igitugu cya Leta ya Kigali.”

Ni mu gihe Gen Reiland akomeza avuga ko igihe cyose hari umutangabuhamya babaga bashaka kubaza, ari abayobozi mu nzego z’ibanze bamubashakiraga bakabahuza.

Perezida w’inteko iburanisha uru rubanza rwa Hategekimana yamubajije niba koko yahamya ko nta gitutu abatangabuhamya babaga bashyizweho, maze amusubiza ko bari bafite uburyo babazamo ku buryo ntaho cyari kumenera.

Yagize ati “Twebwe duhuza amakuru tuba twabonye, ku buryo ubuhamya tubuyungurura tukagira ubwo tureka. Ubuhamya dusanze buterekeranye ntitubwitaho, kimwe n’ubwo tuba twumvisemo amakabyankuru menshi.”

Ni muri ubwo buryo avuga ko amakuru baba bahawe yose atari ko agezwa mu rukiko, akavuga ko niba ari umwihariko kuri uru rubanza rwa Biguma, biterwa no kuba ari abajandarume bakora iperereza kandi bakarikora ku mujandarume.

Mu gihe abunganira uregwa babazaga niba umuco nyarwanda, uhabanye n’uw’ababaza ,utarabaye inzitizi ku makuru bahawe, Gen Reiland yababwiye ko mbere yo gutangira iperereza, abajandarume b’u Bufaransa barikoze babanje guhugurwa ku muco Nyarwanda, kugira ngo binjire neza mu miterere y’u Rwanda nk’igihugu ibyaha byakorewemo.

Oswald Niyonzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *