Abari abajandarume i Nyanza bakomeje gushinja Biguma Jenoside

Image AFP

 

Umutangabuhamya, wari umujandarume i Nyanza muri Perefegitura ya Butare, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, yashinje Hategekimana Philippe Biguma kwibasira abajandarume bagenzi be bari abatutsi no gushyiraho za  bariyeri mu bice yayoboraga.

Yagize ati “Philippe yari umwofisiye muto ushinzwe agashami kohereza abajandarume mu butumwa. Ni we wahaga inshingano buri mujandarume.”

Mu gihe ahandi Jenoside yakorewe Abatutsi  yatangiranye byeruye n’imanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana, uyu mutangabuhamya avuga ko muri Butare n’ibice biyikikije imbarutso yabaye imbwirwaruhame ya Perezida wa Guverinoma y’Abatabazi, Theodore Sindikubwabo.

Agira ati “Yavuze imbwirwaruhame yumvikanishaga neza ko ubwicanyi bugiye guhita butangira.”

Uyu mujandarume avuga ko ku itariki 8 Mata 1994, Birikunzira yashyizeho amabareyiri yo kurinda umutekano, ku ibwiriza rya Biguma yari abereye icyegera. Cyakora we (Birikunzira), ngo wabona icyo gihe ibya Jenoside bitari byakamufasheho.

Ati “Ntawilingira Jean de Dieu wagwaga mu ntege Birikunzira na Superefe Gaetan ari bo basaga n’abafashe ubuyobozi i Nyanza.”

Akomeza avuga ko aba bagabo babiri bahise bajya kuzana abajandurume bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Butare (ESO) mu madoka, maze Biguma na Ntawilingira ngo bagatangira kubaha amabwiriza.

Ku wa 12 Mata 1994,  umunyabanga akaba n’umukontabure wa Jandarumori ngo yababwiye ko hari ibaruwa Superefe yanditse ashishikariza abahutu kwica abatutsi. Nyuma yaho, ngo ni bwo uyu mutangabuhamya yaje kumva kuri radio imbwirwaruhame ya Perezida Sindikubwabo yumvikanishaga ko abatutsi bagiye gutangira kwicwa.

Akagira ati “Abajandarume b’abahutu b’intagondwa n’ubundi bahoraga bijujuta bahise batangira kwica batijwe ingufu n’abasuzofisiye bo muri ESO bari babagezeho ku wa 21 Mata 1994.”

Mu mvugo urukiko rwafashe nko kwivuguruza kuko ngo atari yabivuze mbere, umutangabuhamya avuga ko yanabonye Biguma ajya mu bubiko bwa Jandarumori akuramo imbunda irasa amabombe mato “Mortier 60” avuga ko agiye guhangana n’ “ingegera z’abatutsi bo muri ISAR Rubona.”

Ku wa 13 Ugushyingo 2024, undi mutangabuhamya, na we wari umujandarume mu Kigo cya Jandarumori cya Nyanza akaba mu bo Biguma yari ayoboye, yabwiye urukiko ko we na bagenzi batatu, kuko bari abatutsi bane gusa muri icyo kigo, bategetswe kudasohoka mu kigo mu gihe cyose cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya avuga ko Ikigo cya Jandarumori cya Nyanza cyakoranaga n’Interahamwe byeruye kuko ngo zakinjiragamo uko zishaka, dore ko buri munsi ngo zakoranaga inama n’ubuyobozi bwa Jandarumori.

Ibyo gushinja Biguma kuba umuhutu w’umuhenzanguni, uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko abishingira ku biganiro yumvanaga bagenzi be babaga bavuye kwica, kuko ngo bazaga bigamba bavuga ibyo basahuye.

Agira ati “Interahamwe zacaga aha, abajandarume na bo bagaca aha, bakaza guhuriza hamwe mu nama buri cyiciro gitanga raporo y’ibyo cyakoze.”

 

Oswald Niyonzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *