Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuziranenge RSB kivuga ko abaturage bakwiriye kwikuramo ko inkoko nandi matungo agaburirwa ibiryo byo mu nganda bumva ko ayo makutungo bayita ibituburano kuko ataribyo kuko hari inganda zikora ibyo biryo kandi zahawe icyemezo cy’ubuziranenge ku biryo bakora.
Bamwe mu baturage ndetse n’abaganga, amahoteli n’amaresitora bavuga ko kurya inkoko cyangwa andi matungo arya ibiryo byo mu nganda, ko kuri bo baba batabyizeye nkuko umuntu yarya ibyorowe mu buryo bwabo bamenyereye cyane ko byo bayita ibituburano,
Bamwe mu bo twaganiriye bahamya ko kuba barya ziriya nkoko zikurira amezi atatu batumva ubuziranenge bwazo kuko batumva ko biriya biryo ziriya bitaruta ibyatsi kugira akamaro
Uwineza Vestine yagize ati “ese ubu koko wowe wakwizera inkoko zikurira amezi atatu? Biriya bikoko rwose gewe mbona ahubwo aribyo bidafite ubuziranenge,ubwo mwebwe iyo mubirebye mubona biriya birya ibiryo byo mu ngana atiribyo byagakwiye kuba bitujuje ubuziranenge? “
Kubwimana Emmanuel nawe ati “gewe mbona biriya bikoko cyangwa ingurube biba bimeze nkibiyege rwose niba uzi ibiyege biba bibyubushye ariko bigahita byuma uwo munsi, na biriya rero ntabwo byarusha ubuziranenge itungo wagaburiye ubwatsi”
Nubwo aba baturage bavuga ibi ariko, mu karere ka Huye huzuye uruganda rukora ibyo kurya bw’amatungo, rwanahawe icyemezo cy’ubuziranenge harimo, inkoko, ingurube, amafi, n’inka abayobozi burwo ruganda nabo ntibajya kure y’abaturage kuko bazi ko hari abaturage bagifite iyo myumvire cyane ko bakibasanga mu ngo iwabo bakajya kubigisha ubwiza bwo kugaburira amatungo yabo ibi biryo bikorerwa mu nganda
Shirimpaka Jean Claude ashinzwe ubucuruzi mu ruganda ZAMURA FEED avuga ko nk’uruganda bakijya mu ngo z’abaturage kubigisha ibyiza byo kugaburira amatungo ibiryo uruganda rukora kugira ngo babashe kubona abaguzi yagize. Ati “ntabwo abaturage barumva akamaro kibi biryo dukora ariko dukomeza kwigisha no kuba twahindura imyumvire yabo kuko nkibyo uruganda twakabaye dukora ku munsi ntibiragerwaho kuko tutarabona abaguzi bahagije”
Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa muri RSB, Mulindi Jean Bosco, avuga ko aba baturage badakwiriye kugira impungege kuko hari ibigo byahawe icyemezo cy’ubuziranenge ko bikora ibiryo bitunganye kandi bitagize icyo bitwara amatungo. Yagize ati ” Hari inganda mu gihugu zikora ibiryo by’amatungo byujuje ubuziranenge, tukaba tukangurira aborozi bose ko bakwiriye kugana izo nganda bakagura ibyo biryo ntakibazo bifite Kandi twabahaye icyemezo cy’uko ibiryo zitunganya biba bifite ubuziranenge”.
Ni ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ubuziranenge uhereye mu murima kugera ku batunganya ibiribwa hirya no hino kugira ngo ubigura cyangwa ubifungura abone ibyujuje ubuziranenge.
Ibi binaha amahirwe abahinzi n’aborozi kuko isoko rikomeje kwaguka bityo basabwa kubahiriza ubuziranenge kugira ngo bongere ubwiza n’ingano y’ibikenewe ku isoko maze hagabanywe ibitumizwa mu mahanga.
UMUHOZA Eugenie