Umutangabuhamya wafunzwe imyaka 13 kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza my Majyepfo, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko Biguma arimo kunaniriza urukiko ubusa kuko ari we wategekaga abahutu kwica abatutsi, ndetse akanagenzura ko byakozwe.
Atangira ubuhamya bwe, yagize ati “Njyewe ikindi ku mutima ni uko arimo kugorera urukiko ubusa kuko njye namwiboneraga aje kuri bariyeri yo ku Rwesero ku kazu k’amazi.”
Umucamanza yahise yibutsa abari bari mu rukiko ko uyu mukandida ubwe yemeye icyaha cya Jenoside cyo kwica abatutsi makumyabiri agisabira imbabazi. Aba batutsi avuga ko yabiciye i Nyanza ku Rwesero, ku kazi k’amazi, mu nzu y’uwitwa Boniface Cyumbati. Iyi bariyeri ngo akaba yarayimazeho iminsi itatu nyuma yo kwica abo batutsi.
Uyu mutangabuhamya akagira ati “Biguma ndamuzi neza, yari Adjudant Chef muri Jandarumori. Ni we watangaga impushya zo gutwara ibinyabiziga.”
Ati “Yazengurukaga kuri bariyeri agenzura ko amabwiriza ye yashyizwe mu bikorwa, ugasanga arashinja abari kuri bariyeri kuba nta batutsi bafashe. Ni we rero wadutegetse kwica abatutsi bari bifungiranye mu nzu yo kwa Boniface.”
Akomeza avuga ko icyo gihe abo batutsi babasohoye mu nzu bakabicisha ubuhiri n’ibibando. Ibi kandi ngo babikoraga bari kumwe n’umujandarume wakubitishaga abatutsi ikibuno cy’imbunda. Cyakora, ngo ubwo babicaga, Biguma we ntiyari ahari kuko yamaze gutanga amabwiriza agahita agenda. Biguma kandi, ngo yari yasize avuze ko nagaruka agasanga abo batutsi bagihari ari buhane uwo mujandarume wari wasigaranye n’Interahamwe zabishe.
Agira ati “Bari abatutsi bo ku Rwesero babarirwa muri makumyabiri. Hari harimo abasaza abagabo, abagore n’abana, nta kintu na kimwe bari baryanga cyangwa banywe nyuma mu gihe cyose bari bamaze bihishe muri iyo nzu.”
Uyu mutangabuhamya avuga ko muri abo batutsi yishe hari harimo abo azi barimo Bukoba n’umuryango we.
Oswald Niyonzima