Ni yo sosiyete y’itumanaho itangije iki gikorwa mu Rwanda. Ni ikoranabuhanga rishya ryihuta, rijyanye na gahunda ya leta yitwa ‘broadband policy’ yasohotse muri 2022 ishingiye ko leta y’u Rwanda yashakaga ko serivisi zikoranabuhanga zijya ku ikoranabuhanga rishya kdi ryihuta ku giciro cyiza ku banyarwanda bose.
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko ubu buryo bushya buje gutuma abantu babasha kumvikana neza igihe bavugana.
Ati “Iyo uhamagaye ukoresha voice over LTE ukoresha 4G, ijwi ryawe ryikorerwa na interineti ntabwo ryikorerwa n’ibi bisanzwe by’ijwi risanzwe, bituma ijwi riba risohoka neza.”
Avuga kandi ko abakoresha telefoni zizwi nka karashamye mu guhamagara bakoresha tekinoloji ya kera ya 2G ko batazabasha gukoresha ubu buryo.
Ati:”LTE ni ‘Longtime Evolution’ ni ukuvugango ni tekinoloji y’ejo hazaza, kugirango uryoherwewe n’ iyi serivisi bigusaba gushaka ‘smart fone’ kandi ifite 4G muri yo, cyane cyane hari amatelefoni ari ku isoko yitwa ‘imagine phone’ twabashishikariza kuyashaka agura ibihumbi 20 kandi iza ifite 4G.”
Charles Gahungu ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri RURA, avuga ko urugendo rw’ikoranabuhanga ruhoraho, icyo baba bifuza ari uko hatangwa serivisi inoze.
Ati “Tuba twifuza ko ibigo byacu bidasigara inyuma cyane kugirango bibashe gutanga serivisi zigezweho n’abaturage babone izo serivisi, Airtel yari imaze igihe itanga telefone zisapotinga 4G uyu munsi yatanze serivisi ya voice over LTE ikoreshwa muri ziriya telefone zifite capability ya 4G, ni imyiteguro myiza kuko iyo itaza kuba yarabanje gutegura ngo abaturage babe bafite devices byari kuba ibibazo.”
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, yashimiye Airtel Rwanda ibashije gutangiza ubu buryo bushya bwo guhamagara.
Ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda. Impamvu yo kubashimira ni uko iyo twebwe dushyizeho intego runaka, tuba dukeneye abafatanyabikorwa bayumva, bakayifata nk’iyabo kandi bakishimira gukorana natwe.”
Airtel yavuze ko mu mwaka ushize yashyizeho iminara 200 yiyongera ku yindi bari dufite kandi yose ari 4G ku buryo bizeye ko konegisiyo zizajya zorohera buri wese aho yaba ari mu gihugu.
Naomi Irakoze Mugaragu.