Ihuriro ry’imiryango ihuriye k’uguteza imbere umurimo uhesha agaciro uwukora n’imibereho myiza y’abaturage (INSPR-Zamuka), ryateraniye mu Ishuli Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, bemeranya ko ikibazo cy’abana bo mu muhanda gihangayishije baniyemo kugikoraho ubushakashatsi.
Ni inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Kwemera Imana no kurengera abanyantege nke,” bahisemo kuko iyi miryango yose ihurira ku kwemera Imana kandi itegeko bafite nk’abemera Imana ari ugukunda Imana na mugenzi wabo.
Kuri bo mugenzi w’umuntu aba amukeneye kurusha abandi, ari yo mpamvu banagarutse ku kibazo cy’abana bo mu mihanda bafata nk’igihangayikishije.
Omar Tony Nsengumuremyi umuyobozi w’umuryango children’s voice today, avuga ko iki kibazo gihangayikishije bityo gikwiye kwigirwa hamwe.
Ati “Ikintu gihari ndabona ari bwa bufatanye twakagombye kwicara nk’imiryango itari iya leta, leta ikatwicariza hamwe ndetse na za nshuti z’umuryango twese tukaba twicaranye tugashyiraho imirongo irushijeho.”
Marie Paul Dusingize umushakashatsi akaba n’umwarimu muri ICK avuga ko iki kibazo kireberwa mu buryo bwinshi.
Ati “Ikibazo cy’abana baba mu muhanda kirebwa mu buryo butandukanye, kireberwa mbere na mbere mu miryango, hari imiryango ifite ubushobozi ariko ibamo amakimbirane, hari imiryango idafite ubushobozi ariko na yo ntibashe kugenera abana bayo ibyo bakeneye, hari n’abana bagize imiryango ariko badafite ababyeyi.”
Avuga kandi ko ubushakashatsi bushobora gutanga igisubizo.
Ati “Ikindi nagarukaho numva ari uruhare rw’ubushakashatsi, biravugwa ko iki kibazo cy’aba bana kidakemuka numva abashakashatsi dukwiye kumanuka tukareka kubisoma mu maraporo tukajya kumva neza ese harabura iki, noneho tukereka abandi ibibazo dufite tugafatanya kubishakira umuti.”
Gasore Seraphin umunyamabanga nshingwabikorwa wa INSPR-Zamuka.
Ati:”Buri wese afite inguni yakoreragamo tuzashyira hamwe turebe buri wese ibyo yahuye na byo turebe uko yabonye impamvu zituma abana bajya mu mihanda, turebe uko yagerageje kubakuramo turebe ibyakunze n’ibitarakunze, turebe ibyakunze, byakunze kubera iki, ibitarakunze ni ukubera iki hanyuma dukosore aho ngaho twongere n’ibyiza aho byabaye hanyuma turebe icyakorwa.”
Na we ashimangira ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi.
Ati:”Ubushakashatsi tuzakora tuzabugeza kuri leta tubabwire ibisubizo twumva byaba byiza kurusha ibisanzwe bikoreshwa, hanyuma turebere hamwe uko icyo kibazo twese dufatanyije twagerageza kugikemura ku nyungu z’igihugu n’imiryango y’abanyarwanda.”
Uretse ibijyanye n’abana bo mu muhanda iri huriro ry’imiryango 8 rikora no ku bindi bice byose by’ubuzima, biteganyijwe ko nibakora inteko rusange imiryango izaba 11.
Naomi Irakoze Mugaragu.