Goma: Ubwato bwahiriye mu Kivu

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kuri wa 1 Ukuboza 2024, habereye impanuka idasanzwe ubwato bwitwa Safina buhuza imijyi ya Goma na Bukavu buhira mu Kivu.

Ni impanuka yabereye mu gace kitwa Ishunga gaherereye muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu), amaze ubwato buhira mu mazi bugenda.

Komiseri ushinzwe iby’ingendo zo mu mazi muri Nord Kivu yabwiye Volcan News ko ubwo bwato bwahiye neza neza bugihaguruka i Goma.

Yagize ati “Icyateye impanuka ntitwashoboye kukimenya, ariko twatabaye n’ingoga turinda ko hangirika byinshi.”

Byanahamijwe n’umwe mu bagenzi bari bari muri ubwo bwato wavuze ko batabawe kinyamwuga.

Yagize ati “Abagenzi twese twashoboye gukurwamo amahoro kandi mu mutuzo.”

Iyi mpanuka yo mu Kivu muri Congo ije ikurikira indi yari iherutse kuhabera ku Cyambu cya Kituku hafi y’Umujyi wa Goma aho umuhengeri waje ku wa 3 Ukuboza 2024 ukubika ubwato bwari butwaye amagana y’abantu.

Oswald Niyobzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *