Burugumesitiri Narcisse Nyagasaza wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mathieu Ndahimana wasimbuye Narcisse Nyagasaza ku mwanya wa Burugumesitiri wa Komini Ntyazo muri Perefegitura ya Butare, yashinje Hategekimana Philippe Biguma urupfu rwa Nyagasaza.
Ndahimana wari Umuyobozi w’Ikigonderabuzima yagizwe burugumesitiri nyuma y’urupfu rwa Nyagasaza uwo mwanya awumaraho iminsi itatu kuko Inkotanyi zahise zihafata.
Mu mpera z’icyumweru gishize, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris uko Nyagasaza yishwe.
Yavuze ko ku wa 23 Mata 1994, ubwo yari mu kabari afata agacupa ari kumwe n’uwitwa Iyamuremye Martin na Hategekimana François bagiye kubona bakabona imodoka y’umweru ibagezeho, maze Biguma akayisohokamo agatangira kubaganiriza.
Avuga Biguma yaberetse Nyagasaza wari muri iyo modoka agira ati “Dore uyu ni umwanzi ukomeye, tumutwaye i Nyanza kumwicirayo. Tugomba kubigenza dutyo bitewe n’ibihe igihugu kirimo.”
Ndahimana uvuga ko mu maza yabanje kutemeranya n’abakoraga Jenoside kuko bigitangira yagiye kwitabaza ikigo cya Jandarumori ngo bamufashe guhosha ubwo bwicanyi babuze abahutu kwica abatutsi, avuga ko icyo gihe yatangajwe no kubona bamuhaye abajandarume batatu bonyine.
Cyakora, uyu mugabo wemeye uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyamure, Karama na Rwezamenyo akanarusabira imbabazi yemeza ko yaje ku izima, na we agatangira kwica abatutsi.
Agira ati “Nabikoze kubera kubaha amabwiriza ya Birikunzira na Biguma.”
Uyu mutangabuhamya yavuze inama yagiye abonamo Biguma zitegura umugambi wo kwica abatutsi zirimo iyo ku wa 22 Mata 1994 yabaye neza neza umunsi yari atangiriyeho inshingano nka Burugumesitiri.
Avuga ko uwo munsi habeye inama kuri Sitada ya Nyanza yari irimo n’uwari Umugaba w’Ingabo wa Jandarumori, Col Ndindilimana na Birikunzira.
Agira ati “Iyo nama nayigiyemo, icyo gihe hari hateraniye urubyiruko rwinshi rwashakaga kujya mu gisirikare, Col Ndindiliyimana ababwira ko bagomba kujya ku rugamba kandi bakanibuka guhashya umwanzi w’imbere mu gihugu.”
Ati “Icyo gihe na Biguma yari ahari, ari we ushinzwe umutekana wabo, ari na we urimo gutanga imbunda.”
Ku bijyanye no kuba Jenoside mu Majyepfo yaba yarabaye Biguma yarimuriwe i Kigali, umutangabuhamya ati “Icyo ni ikinyoma, sinigeze menya uko kwimurwa kwe.”
Oswald Niyonzima