Umutangabuhamya yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko urwango Hategekimana Philippe Biguma yari afitiye abatutsi ari urwa kera kuko no mu mashuri yisumbuye yayoboraga udutsiko tw’abahutu tugamije kugirira abatutsi nabi.
Uyu mutangabuhamya wabaye Burugumesitiri wa Komini Ntyazo kugeza mu mwaka wa 2,000 anahaba umucamanza, Komini Nyagasaza yayoboraga kugeza muri Mata 1994 ubwo yicwaga, yabwiye urukiko kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024 ko azi neza Biguma kuko biganye i Nyanza muri Collège Christ Roi.
Ati “Batwirukanye ku ishuri mfite imyaka 15, icyo gihe Biguma yayoboye agaco k’abahutu bagamije kutugirira nabi.”
Mu kugaragaza ko azi Biguma neza, uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko agarutse ku ishuri yaje kuba inshuti na Biguma kuko bakinanaga umupira w’amaguru, bari mu bakinnyi beza ikigo cyari gifite icyo gihe.
Ati “Nanyuma yaho twabonanaga kenshi kugeza mu 1994 kuko nari ndi umucamanza i Ntyazo, na we ari umujandarume.”
Umucamanza abajije Biguma niba azi uyu mutangabuhamya, Biguma mu buryo busa n’ubwivuguruza, yavuze ko atamuzi ariko ko “atari (umutangabuhamya) umukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru.”
Umucamanza yahise amubwira ati “Ubwo rero uramuzi,” ariko uregwa amusubiza agira ati “Oya, navugaga ko iyo ajya kuba umukinnyi mwiza ntari kumuyoberwa. Birashoboka ko we yaba anzi kuko nari Umuyobozi Wungirije w’Abanyeshuri (Vice Doyen) nkanaba umukinnyi mwiza wa Football.”
Cyakora, ku bijyanye n’ubwicanyi Biguma yaba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu mutangabuhamya yavuze ko ntabyo yiboneye kuko yari yahunze kare akajya mu Burundi.
Gusa, avuga ko abarokotse Jenoside n’abari bafungiwe Jenoside bamubwiye ko Biguma yayoboye igitero cy’Interahamwe zishe abatutsi ku Gasozi ka Nyamure.
Avuga ko ahungutse, nk’umuntu wahise ugirwa Burugumesitiri wa Ntyazo yashyinguje imibiri ibarirwa mu bihumbi 11 y’abiciwe i Nyamure.
Ati “Nabaze imitwe igera mu bihumbi 11, imibiri ubwayo ntiyashoboraga kubarwa kuko yari yarangiritse, indi ukabona imeze nk’iyatewe bombe, mu gihe hari iyo wabonaga agatuza karatobaguwe n’amasasu.”
Yavuze kandi ko usibye abarasiwe ku Gasozi ka Nyamure, Interahamwe zari zagose ako gasozi ku buryo uwarokoka amabombe yaraswaga kuri ako gasozi, yahitaga agwa mu Nterahamwe zikamwicisha intwaro gakondo.
Oswald Niyonzima