Nyagatare: barasaba ko amaresitora nayo yagenzurwa ubuziranenge bw’amafunguro

Bamwe mu bakorera mu mujyi wa Nyagatare bavuga ko bafashijwe hakabaho ubugenzuzi ku maresitora kubiryo bagaburira abakiriya byafasha kurinda indwara nyinshi abantu bandurira mu biryo baba bariyeyo kuko abantu benshi bagana resitora bakunze kuhandurira

Kuva tariki ya 11 kugeza ku wa 16 Werurwe 2023 hari kuba ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge gifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, ku kubungabunga ubuziranenge bw’ibiribwa hagamijwe guteza imbere ubukerugendo.

Ni ubukangurambaga bugamije gushishikariza abakora mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa gukomeza kwita no guteza imbere ubuziranenge, bwibyo bagaburira abakiriya babafana aho baturuka hose cyane cyane bibanda ku mahoteli, gusa n’abagana amaresitora nabo bagasaba ko hagenzurwa ibihatunganyiriza kuko nabo kuba bidafite ubuziranenge biri mubikunze gutera indwara abazigana.

Uwitonze Joselyne ni umucurizi ukorera mu mujyi wa Nyagatare avuga ko arya resitora buri munsi gusa ko hari igihe abireka bitewe n’ingaruka akunze guhura nazo ziturutse kubiryo biba byateguwe bitujuje ubuziranenge bidafite isuku yagize.

Ati”ababishinzwe badufashije natwe bajya bagenzura amaresitora kuko niho bari indwara cyane ku bantu batandukanye baryayo habayeho rero ubukangurambaga bakajya basura ahantu hatandukanye muri uyu mugi baba badukijije byinshi kuko ntibazi kwita ku isuku ikwiriye pee”

Munyaneza Fred nawe ati“usanga abatugaburira bafite firigo imwe ijyamo inyama zose zaba izakabenzi, iz’inka, inkoko nizindi Kandi zimarama igihe tutazi ubwose nkizo kuzirya ugira ngo zidusiga amahoro? nukuri hakwiriye ubugenzuzi no mu maresitora kuko niho hajya abantu benshi kurusha nayo mahoteli”

Masai Didas ashinzwe ubugenzuzi bw’imbere muri Epic hotel nawe avuga ko nka hotel bagenzurwa bakareba niba bagaburira abantu amafunguro anoze afite isuku Kandi yujuje ubuziranenge asanga rero na resitora byakabayeho yagize.

Ati”biba bikwiye ko abantu dutanga service zibiribwa abayobozi baba bakwiriye kutugenzura cyane haba ikigo kigihugu gishinzwe ubuziranenge RSB ndetse n’inzegobzibanze nazo zikabyitaho nkaho mu maresitora turizo ko abantu benshi ariho barira,birakenewe rero ko inzego zibanze zakabaye zihiyaho cyane bakareba isuko yibyo batanga ndetse n’ubuziranenge bwabyo

Umuyobozi w’agashami gashinzwe gutanga ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa muri RSB, Mulindi Jean Bosco, avuga ko  bashishikariza buri muntu wese afite aho ahurira n’amafunguro agaburirwa abantu benshi batandukanye ko bakwiriye kwitwararika cyane kuko baba bafite ubuzima bwa benshi yagize ati”dukangurira amahoteli kugabura amafunguro anoze afite isuku Kandi yujuje ubuziranenge ariko ntitwakwibagirwa n’amaresitora kuko nabo bakora abantu benshi batandukanye hakwiriye rero gushyirwamo imbaraga mukwita kuri abo bacuruzi batanga amafunguro, ku isuku bategurana ibyo bari butange”

Mu gihe igihugu kimaze gukora ibishoboka byose hagatezwa imbere ubukerarugendo n’ibikorwa byo kwakira inama mpuzamahanga, imikino ndetse no kureshya abashoramari, ni ngombwa gukomeza gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ubuziranenge uhereye mu murima kugera ku batunganya ibiribwa hirya no hino kugira ngo ubigura cyangwa ubifungura abone ibyujuje ubuziranenge.

UMUHOZA Eugenie

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *