Musanze: Basabwe gushyira mungiro ubumenyi bakuye mu ishuri MIPC

Mu karere ka Musanze ishuri rya MIPC (Muhabura Integrated Polytechnic College) kunshuro ya 6 abasaga 150 basoje icyiciro cya mbere cya kaminuza, basabwe kuba imboni yabo basanze hanze mu gusubiza ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuturage.

Bamwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo bavuga ko nubwo basoje amasomo, nabo bagiye gushyira mu ngiro ibyo bize nditse byaba ngobwa bakaba umusingi w’iterambere rirabye.

Nancy Bayingana usoje mu ikiranabuhanga (ICT) yagize Ati:” hanze aha Hari ibintu byinshi ariko ntabintu bishya nzanye ariko kubyo abandi bakoze Hari itafari nanjye ngiye kushyiraho cyane ko ibikibangamiye iterambere ry’umuturage bikiri byinshi cyane dushingiye nko guhindura imyumvire y’umuturage.”

Hakizimana Vincent de Paul w’imyaka 57 wasoje amasomoye nawe yagize Ati:”ubumenyi nkuye mu ishami civil engenerring bugiye kumvasha kunoza akazi kanjye ndetse ndusheho no gufasha bagenzi banjye bagifite imyumvire irihasi.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza burasaba abasoje amasomo kuba intangarugero aho bagiye ndetse banafasha abaturage basanze mu iterambere bunabasaba kwicisha bugufi no guha agaciro ubumenyi bahawe bikomeze kubaranga muri rubanda. .

Bishop AHIMANA Augustin umuyobozi wa MIPC Yagize Ati:”guha agaciro igihe mumaze ahangaha, ubumenyi mwakuye impuguru ni mpanuro mwahawe ntimuzabipfushe ubusa mu ngomba kubibyaza umusaruro Kandi mu menye ko umuryango ni gihugu bibatezeho byinshi.”

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Mource, yashimiye ishuri MIPC nk’umufatanyabikorwa ubafasha kugera kuntego, anasaba abasoje kuza gukomeza gufatanya gukemura ibikibangamiye iterambere ry’umuturage.

Yagize Ati”:kubarangije by’umwihariko Hari icyo mbasaba ni ukuza tugafatanya gusubiza ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuturage, ibibazo by’umwanda, imirire mibi, abana Bata ishuri n’urubyiruko rucyishora mu biyobyabwenge ndetse banarwanya ingenga bitekerezo ya Jenoside nubwo arihake ikivugwa.”

Kunshura ya 6 abasaga 150 bahawe impamyabumenyi mu mashami atandukanye Harimo; ubutetsi, ubukerarugendo, ubwubatsi, amashanyarazi, amahoteri, ndetse n’ikoranabuhanga. Bashimangiye ko bagiye gushyira mu ngiro ibyo bakuye muri MIPC kugira ngo bakomeze bubake u Rwanda bifuza.

Alice umugiraneza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *