Abikorera bo mukarere ka Huye ubwo bari murugendo shuri hagamijwe kwigira ku mugi wa Musanze nk’umugi w’unganira Kigali ndetse unateye imbere mu bijyanye no kuvugurura umujyi, bavuga ko bigiye kubafasha guhindura imyumvire bityo nabo bakabasha kwihutisha iterambere ry’umujyi wa Huye.
Ibi babigarutseho ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse n’abikorera basobanuraga ingamba zafashwe kugirango babashe kugera kure mu iterambere ry’AKarere ka Musanze.
Uwanyirigira Clarisse umuyobozi wa Karere ka Musanze wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye itsinda ryaturutse mu karere ka Huye kaje kwigira kuri Musanze nubwo akarere ka Musanze ariko kabanje kujya kwigirayo.
Yagize Ati:” navuga ko kuba iritsinda ryaturutse I Huye ryaje kwigira ku karerae kacu Aai ibyishino n’urugero rwiza turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu ndetse na PSF kuko niyo yagize uruhare cyane natwe ubuyobozi turabafasha.ariko nkuko mwabyumvise twaganiye turi gukora nka ikipe imwe. Nabo bafashe ingomba ko bagiye gukora cyane natwe tukajya kubigeraho.”
Nshirubwiko Emmanuel umuyobozi wa PSF Musanze nawe yashimiye abikorera baturutse i Huye.
Yagize Ati:”Mu by’ukuri turashima akarere ka Huye kuba kaje kwigira kuri Musanze,kuko nitwe twabanje kujya gukorayo urugengo shuri ku Masoko 2 bari bujuje natwe twaraje duhuza ingamba dushyira hamwe, none nabo baje kutwigiraho ni ibyishimo dufite turi kongera imbaraga mu gukomeza guteza imbere akarere kacu nk’umujyi wunganira Kigali.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye butangaza ko muri gahunda yo kwigiranaho ushingiye ku terambera indi mijyi imaze kugeraho twiguza kugira umujyi ukeye Kandi nigishushanyo mbonera cy’ubahirizwe.
Kamana Andre umuyobozi wa Karere ka Huye wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu yagize Ati:” icyo twungukiye i Musanze nuko tubonye urugendo bakoze kuko nibo babanje kuza kwigira i Huye ku Masoko 2 manini yari yuzuye,icyo tuhakuye nuko Musanze imaze gutera intabwe ikomeye cyane munyubako z’ubucuruzi ushingiye kubukerarugendo buhari bishingiye ku Birunga,clima no kungagi,ariko Kandi nokuba abantu bafite ubushake bwo kwishyira hamwe.”
Akomeza ashimira komite yo kuvugurura umujyi wa Musanze yagize Ati:” komitte ishinzwe kuvugurura umujyi ubonako ibintu yabigize ibyayo ubona ko ataringobwa ko isunikwa, icyo rero nicyo tuhakuye ko natwe tugomba gushyiramo umuhate ukomeye kugirango abafatanyabikorwa bose dufite mu karere bumve ko ntawundi uzagira uruhare kugateza imbere batabigizemo uruhare.”
Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere dufite imigi iteye imbere ndetse n’umugi w’unganira Kigali ,Hari gahunda yo kuvugurura umugi hagendeye kubyicira bitandukanye,phase 1 igeze hafi kuri 80%,phase ya 2 igeze kuri 68% naho phase ya 3 nayo yatangiye kuko Hari inyubako zigera kuri 20 zirimo kuzamurwa.
UMUGIRANEZA Alice