ingabire

Abaganga babaga imitima mu Rwanda bagiye kwiyongera.

Kuri ubu mu Rwanda hari abaganga bahoraho babaga imitima babiri, uw’abana n’uw’abantu bakuru bakorera mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali, ibivugwa ko badahagije bitewe n’umubare w’abakeneye kubagwa. Inzobere mu buzima zivuga ko indwara y’umutima ari imwe mu zica abantu benshi, ituma bajya kwa muganga ndetse bakanatinda yo. Dr Ntaganda Evariste ushinzwe gahunda z’indwara z’imitima mu Rwanda…

Inkuru irambuye

Agakingirizo intwaro yo kurwanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida.

Buri taliki 13 Gashyantare  hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’agakingirizo hagamijwe kwibukiranya gahunda yo kwirinda  virusi itera sida hakoreshejwe agakingirizo, hanarebwa uko sida ihagaze ngo ingamba zo kuyirinda zikazwe hakorwa imibonano mpuzabitsina ikingiye. Dr Basile Ikuzo ushinzwe ishami rishinzwe kwirinda virusi itera sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), avuga ko kuba SIDA itagira umuti…

Inkuru irambuye

“Ntsinda neza cyane mu ishuri n’ababyeyi bange barankunda nubwo mfite ubumuga bw’ingingo.” Ubuhamya bwa Sikuzani Béatrice

Zimwe mu mpamvu zidindiza imyigire y’abana bafite ubumuga, harimo imyubakire y’amashuri itaborohereza, aho hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bigira mu ishuri rimwe n’abatabufite ku buryo bibagora bitewe n’ubwoko bw’ubumuga bityo hakaba hakenewe ubugenzuzi mu myubakire y’amashuri yaborohereza mu myigire yabo. Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 igaragaza ko mu bantu bafite…

Inkuru irambuye

U Bubiligi:Twahirwa yahawe igifungo cya burundu naho Basabose yoherezwa kigo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe

Urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023, rwahamije Umunyarwanda Twahirwa Séraphin ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Rumuhanisha  cy’igifungo cya Burundu, naho Basabose Pierre kubera uburwayi afite rwategetse ko ajyanwa mu nzu y’abafite ubumuga (uburwayi) bwo mu mutwe ( internement Psychiatrique). Ni ubwa mbere ibihano biteye…

Inkuru irambuye

“Dr Munyemana ahamijwe icyaha cya Jenoside”- ahanishijwe imyaka 24 y’igifungo

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Dr Munyemana,  rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 24 y’igifungo, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi, uhereye uyu munsi. Yahamwe n’ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu. Nk’uko tubikesha abanyamakuru ba Pax press bari muri urwo rubanza I Paris mu Bufaransa, Munyemana wahise yambikwa amapingu yerekezwa muri Gereza yasezeye ku mugore we n’umuhungu we…

Inkuru irambuye

Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye MUNYEMANA gufungwa imyaka 30

Ubushinjacyaha bw’igihugu cy’u Bufaransa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023, bwasabiye Sosthène MUNYEMANA igihano cyo gufungwa imyaka 30 nyuma yo kugaragariza urukiko rwa rubanda rwa Paris uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, ubushinjacyaha bwakomeje kugaragariza inteko iburanisha  ingingo ku yindi igaragaza uruhare…

Inkuru irambuye

Kirehe: Indaya (Indatwa) zirashakirwa amahirwe azikura mu buraya

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukandayisenga Janviere avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwahagurukiye ku kwita ku bakora uburaya bazwi ku kazina k’“INDATWA”. Nubwo batazwi bose (ababukora), abamaze kwishyira hamwe bakamenyekana bahurijwe hamwe, bahuzwa n’abafatanyabikorwa babitaho, banahuzwa n’amahirwe abafasha guhindura ubuzima bakiteza imbere. Mukandayisenga Janviere, avuga ko umubare uzwi n’ubuyobozi w’abakora uburaya bazwi…

Inkuru irambuye

Perezida Macro yagaruriye ikizere abarokotse Jenoside mu Rwanda

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 batuye mu tugari twa Rango, umurenge wa Tumba, akarere ka Huye, baravuga ko kuba  Dr. Sosytene Munyemana byatumye bizera ubutabera bw’u Bufaransa buri ku muburanisha ku byaha  aregwa  byibasiye inyokomuntu, no gushishikariza abaturage kwica abatutsi mu mujyi wa Butare. Ibi bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi…

Inkuru irambuye

U Bubiligi: Abatangabuhamya barashinja Twahirwa gutoteza abatutsi mbere ya 1994

Mu rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) I Bruxelles, ruregwamo Twahirwa Seraphin uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarimo gutanga ubuhamya baravuga ko ibikorwa byo gutoteza abatutsi byangiye mbere y’1994. Abatangabuhamya bagarutse ku bikorwa bya Twahirwa byatotezaga abatutsi. Umwe mu batangabuhamya ubu ufite imyaka 56  avuga ko muri Jenoside yari atuye…

Inkuru irambuye