ingabire

Harasabwa imbaraga mu kongera serivisi zo kwirinda SIDA mu rubyiruko

Urubyiruko rukomeje kuza imbere mu byiciro byugarijwe cyane n’ubwandu bwa Virusi Itera Sida, ndetse hadafashwe ingamba zikomeye bishobora gufata indi ntera, imbaraga z’igihugu zikahangirikira. Bamwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa  Worflam Mining yo mu Karere ka Kayonza bakubwira ko bazi neza uko wakwirinda icyorezo cya SIDA, ko ariko kuyirinda bigoye bitewe…

Inkuru irambuye

Nyanza: Abarokotse Jenoside bashinja Biguma irimburwa ry’abatutsi mu mpinga ya Nyamiyaga

Impinga ya Nyamiyaga yatikiriyeho abatutsi benshi 1994 Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bavuga ko iyo hataza uwahoze ari umujandarume  Hategekimana Philippe bitaga Biguma ngo afashe interahamwe kwica abatutsi bari barahungiye mu mpinga ya Nyamiyaga ntihari gupfa umubare w’abatutsi munini kuko bari babashije kwirwanaho. Ibi babitangarije itsinda ry’abanyamakuru…

Inkuru irambuye

Musanze: Ababyeyi bahangayikishijwe n’urubyiruko rwishora mu nzogo zinkorano

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze mu murenge wa Muko bavuga ko bahangayikishijwe n’urubyiruko rusigaye rwishora mu nzonga za make bita iz’inkorano bakavuga ko biteye inkeke kuko usanga basinze Kandi bagasa n’abasazi bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha guca izi nzoga. Aba babyeyi bavuga ko izi nzoga zinyobwa na benshi haba abagabo, abagore n’abana gusa…

Inkuru irambuye

Nyanza: Hategekimana Philippe watanze itegeko ryo kwica abatutsi yari muntu ki?

Hategekimana Philippe wamenyekanye nka BIGUMA i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, yari umujandarume wari ufite ipeti rya Adjudant-chef (ajida shefu); akaba yari yungirije umuyobozi wa jandarumori i Nyanza.  Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko akomoka ahahoze ari komini Rukondo, ubu ni mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri uyu  wa gatatu tariki ya…

Inkuru irambuye

Guinea: Perezida Kagame yatashye umuhanda wamwitiriwe

Perezida Paul Kagame na Perezida w’inzibacyuho muri Guinea, Col. Mamadi Doumbouya bitabiriye umuhango wo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo birimo umuhanda mugari n’ikiraro kigezweho byose bihuza Kagbélen n’umurwa mukuru Conakry. Ni ibikorwaremezo igihugu cya Guinea cyitiriye Perezida Paul Kagame. Ni ibikorwaremezo kandi byitezweho koroshya urujya n’uruza hagati y’imijyi y’inganda n’umurwa mukuru Conakry ndetse na bimwe mu…

Inkuru irambuye

Guverineri Gasana yasabye abayobozi kwamagana abimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside

Abatuye Intara y’i Burasirazuba banenze bamwe mu bayobozi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakica bagenzi babo.  Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga abari abakozi ba Perefegitura na Superefegitura byihuje bikabyara iyi ntara ndetse n’amakomini yabyaye Akarere ka Rwamagana. Muligo Emmanuel wari umukozi w’iyari Komine Muhazi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagenzi babo…

Inkuru irambuye

Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko rwiga muri ALU gukora rufite intego

Umujyanama wa Perezida wa Republika mu by’umutekano Gen James Kabarebe ashishikariza urubyiruko kugira indangagaciro no kugira intego kuko ari byo bizafasha kuba abayobozi b’ejo hazaza bazana impinduka zikenewe mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri ba Kaminuza ya African Leadership University (ALU). Ubwo abanyeshuri ba Kaminuza ya ALU baganirizwaga ku ngingo…

Inkuru irambuye

Tariki 11 Mata 1994: Umunsi hiciweho abatutsi muri ETO Kicukiro

Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa kwicirwa  I Nyanza ya Kicukiro. Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa…

Inkuru irambuye

Imitezi, imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ariko itibukwa

Nubwo abantu benshi iyo bumvise igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina idakingiye, bumva kwandura virus itera SIDA nibyo, ariko bakirengagiza ko usibye iyo ndwara ya Sida hari n’izindi ndwara zishobora kwandura muri ubwo buryo iyo umwe mu bakoze icyo gikorwa yanduye ariyo imwe muri zo ari imitezi. Imitezi(SYPHILIS) ni indwara yandura cyane ikaba akenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina…

Inkuru irambuye