ingabire

Guhashya akato gahabwa urubyiruko rufite Virusi itera SIDA nk’intwaro yo kururinda ubwandu bushya

  Bamwe mu rubyiruko rufite virusi itera SIDA bavuga ko bakorerwa ihohoterwa ririmo guhezwa ndetse n’akato, bituma hari qbatakaza icyizere cy’ejo hazaza. Umwe muri bo yandujwe virusi itera SIDA ageze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, akibimenya atangira imiti ariko ihezwa n’akato kuri we byatangijwe n’umubyeyi we. Ati “Mama yaje kumenya ko nanduye abonye imiti…

Inkuru irambuye
Image AFP

Abari abajandarume i Nyanza bakomeje gushinja Biguma Jenoside

  Umutangabuhamya, wari umujandarume i Nyanza muri Perefegitura ya Butare, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, yashinje Hategekimana Philippe Biguma kwibasira abajandarume bagenzi be bari abatutsi no gushyiraho za  bariyeri mu bice yayoboraga. Yagize ati “Philippe yari umwofisiye muto ushinzwe agashami kohereza abajandarume mu butumwa. Ni we wahaga…

Inkuru irambuye
Image AFP

“Majoro” Cyriaque Habyarabatuma yicujije kwanduza isura ya Biguma amubeshyera mu rukiko

  Cyriaque Habyarabatuma wari Majoro muri Jandarumori y’u Rwanda, akaba yari anakuriye Jandarumori muri Perefegitura ya Butare Jenoside yakorewe Abatutsi itangira, yabwiye urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko abazwa mu iperereza yanduje isura ya Hategekimana Philippe Buguma wiyise Manier ageze mu Bufaransa. Habyarabatuma yagize ati “Nisubiyeho ku buhamya natanze kandi ndemeza ko nabeshye nkanduza…

Inkuru irambuye
Image AFP

Iperereza ku byaha bya Biguma mu Rwanda ryakozwe mu bwisanzure busesuye-Gen Jean-Philippe Reiland

  Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi nka Biguma, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024, Gen Jean-Philippe Reiland, Umuyobozi w’Ibiro by’Ubufaransa bishinzwe gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha bishingiye ku kubiba urwango, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris ko itsinda ry’abajandarume baje mu Rwanda gukora iperereza ku byaha Biguma ashinjwa barikoze mu bwisanzure buseseye….

Inkuru irambuye
Image AFP

Bimwe mu byaranze icyumweru cya mbere cy’ubujurire bwa Philippe Hategekimana wahamijwe Jenoside

  Mu cyumweru gishize ni bwo Umunyarwanda Philippe Hategekimana wiyitaga Biguma, akiyita Manier ageze mu Bufaransa, akaba anafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa, wari warakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris. Ni icyumweru cyari cyaharirwe kumva abaza gutanga ubuhamya bwa rusange(temoins de contexte), basobanurira Inyangamugayo…

Inkuru irambuye
Image AFP

Munyemanzi wamenyeye Biguma mu Bufaransa yasabwe kumushinjura ku byaha bya Jenoside

  Ignace Munyemanzi, umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Hategekimana Philippe  Biguma, kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko yatangajwe no guhamagazwa ngo amushinjure mu gihe yamumenyeye i Rennes mu Bufaransa. Munyemanzi wahawe ubuhunzi mu Bufaransa mu 1998, nyuma akaza guhabwa ubwenegihugu yagize ati “Ntabwo rwose bishimishije kwisanga muri…

Inkuru irambuye

U Rwanda rugiye kunoza uburyo bwo kugeza amashanyarazi ku baturage

  Minisiteri y’Ibikorwa Rememo (MININFRA), yabwiye abitabiriye inama nyafurika ku bijyanye n’ingufu ‘Africa Energy Expo 2024’ ko u Rwanda rwayungukiyemo byinshi bizarufasha kunoza uburyo bwo kugeza amashanyarazi ku baturage. Ni inama yaberaga i Kigali guhera ku wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo 2024 igeza ku wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024. Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA,…

Inkuru irambuye

Abohereza imboga n’imbuto mu mahanga bahawe imodoka zikonjesha

  Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2024, abanyarwanda bohereza mu mahanga imbuto n’imboga, bashyikirijwe imodoka icyenda  zikonjesha zitezweho gufasha mu kubungabunga umusaruro, ukagera ku isoko mpuzamahanga utangiritse. Ni imodoka zatanzwe n’umushinga Feed the Future-Kungahara Wagura Amasoko, umushinga uterwa inkunga na USAID, ku bufatanye n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku…

Inkuru irambuye