ingabire

HUYE: “Dr. RWAMUCYO yacukuje ibyobo byajugunywemo abatutsi muri Jenoside”-abarokotse

Dr. Eugène RWAMUCYO watangiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukwakira, abarokotse bo mu murenge wa Gishamvu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko yacukuje ibyobo byajugunywemo abatutsi bamwe muri bo bakiri bazima mu gihe cya Jenoside. Ibiro by’umurenge wa Gishamvu, agace kavugwamo Dr Eugene Rwamucyo ashinjwa gukorera…

Inkuru irambuye

I Paris: undi Munyarwanda yatangiye kuburana uruhare rwe muri Jenoside

Mu Rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 hatangira urubanza rwa Dr. Eugene Rwamucyo ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yarakoreye muri Perefegitura ya Butare 1994. Ni urubanza rubaye hashize igihe kirekire akurikiranywe kuko ikirego cya mbere cyatanzwe 2007, none akaba aburanye 2024, ni ukuvuga imyaka irenga…

Inkuru irambuye

Ntabwo twashyiraho amabwiriza abangamira ubuzima bw’abantu ntabwo ari uburyo bwiza bwo guhangana na marburg-Dr Sabin.

Icyorezo cya Marburg kigira ibimenyetso birimo: kugira umuriro ukabije, kugira umutwe ukabije cyane, kubabara mu ngingo no mu mikaya ugacika intege cyane, no kuba wacibwamo nk’uko Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ibivuga, ikanamara impungenge abatekereza ko iki cyorezo cya cyaba kigiye guhagarika akazi kabo ndetse n’ubuzima muri rusange aho ibasabasa kutakitiranya na covid-19. Minisiteri w’ubuzima Dr….

Inkuru irambuye

MINISANTE irashakisha abahuye n’abanduye Marburg

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yasabye Abaturarwanda kudakurwa umutima n’icyorezo cya Marburg kimaze guhitana abagera kuri 6, aho abagera kuri 20 bayigaragayeho mu gihe abantu 300 ari bo bamaze kumenyekana ko bahuye n’abarwaye Marburg. Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 29 Nzeri 2024 kigaruka ku ishusho rusange y’uko icyorezo…

Inkuru irambuye

Huye-abangavu babyariye iwabo bafite imbogamizi zo kuvuza abana

Mu burenganzira umwana agira harimo n’ubwo kuvuzwa, ni mugihe abavutse kuri aba bangavu bari kubuvutswa kuko bamwe ntaho babarizwa haba iwabo wa ba nyina cyangwa ba se, bitewe n’uko imiryango itabishimiye bigatuma batabona ubwisungane mu kwivuza (mutuel de santé), n’abo imiryango yabashije kwiyandikaho inaniza ba nyina ngo bishyure ubwisungane bw’umuryango wose. Bamwe mu baganiriye na…

Inkuru irambuye

Rubavu-iserukiramico ‘Kivu Beach Festival Rubavu nziza’ riri gususurutsa abarijyamo

Ni iserukiramuco rifite umwihariko wa EXPO ryatangiye tariki 29/8 rikazasozwa tariki 01/9/2024, riri kubera ku mucanga ahazwi nka ‘Public beach’ after party ikabera muri Lake Side. Ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere, aho riri kwibanda ku bikorwa by’imyidagaduro ndetse n’imurikagurisha, umuyobozi wa Yirunga ltd yateguye iki gikorwa, Yves Iyaremye avuga ko bifuza ko cyaba…

Inkuru irambuye

Ibigo Sanlam na Allianz byishyize hamwe bikora ikigo cyitwa ‘SanlamAllianz’

Sanlam ni ikigo cya mbere muri Afurika mu bitanga serivisi z’ubwishingizi, yaba ubwishingizi rusange(generale) n’ubwishingizi bw’ubuzima(life). Naho Allianz ni ikigo gifite ubunararibonye mu gutanga serivisi z’ibijyanye n’ubujyanama mu by’imari, gucunga imitungo n’ibindi. Kwihuza kw’ibi bigo kukaba kwaravuyemo ikigo gitanga serivisi z’ubwishingizi n’izirimo ubujyanama mu by’imari ‘SanlamAllianz’ ibikorwa byacyo bikaba byatangijwe mu Rwanda, aho n’ibirango Sanlam…

Inkuru irambuye

Massamba agiye gukora igitaramo yizihiza imyaka 40 amaze mu muziki gakondo.

Ni igitaramo yise ‘3040UbutoreConcert’ kizabera muri BK Arena taliki 31 Kanama 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe n’abafatanyabikorwa kuri uyu wa 28 Kanama yasobanuye iby’urugendo rwe mu myaka mirongo ine ndetse anavuga ku myaka 30. Massamba avuga ko iki gitaramo kuri kuri we gikomeye cyane kandi ari icy’amateka kubera ko iyi nganzo yayitangiye kera…

Inkuru irambuye

Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rurasabwa kujya rubanza gushaka isoko.

Hari urubyiruko rukora ubuhinzi rugaragaza ko kubona isoko ry’umusaruro warwo biba bigoye n’ubwo hari aho bigera bamwe bakaribona. Niyidukunda Mugeni Euphrosine ni  umuhinzi  wongerera agaciro igihingwa cya avoka akanakuramo  amavuta yo kurya ndetse na Nshimiyimana Alphonse ukora urusenda n’icyayi gikozwe mu bimera, bombi twaraganiriye. Mugeni ati:”Mugutangira isoko ntibyari byoroshye kuribona kuko kubona isoko ryo mu…

Inkuru irambuye

Rubavu hagiye kubera iserukiramico ryiswe Kivu Beach Festival Rubavu nziza

Ni iserukiramuco rifite umwihariko wa EXPO izaba kuva tariki 29/8-01/9/2024 I Rubavu ku mucanga bizajya bibera kuri Public beach bisorezwe muri Lake Side buri munsi. Iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere, rizibanda ku bikorwa by’imyidagaduro mu birori by’iminsi ine ndetse n’imurikagurisha ry’abaturutse hirya ni hino mu gihugu. Kuri uyu wa 23 Kanama 2024….

Inkuru irambuye