ingabire

Urubyiruko rwize neza imishinga rurashishikarizwa kwitabira inama igamije guteza imbere ubuhinzi.

Ni inama nyafurika ngarukamwaka igamije guteza imbere ubuhinzi (AGRF), yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ryita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA). Izabera I Kigali kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Nzeri 2024. Mu kiganiro AGRA ifatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) bagiranye n’itangazamakuru ku myiteguro y’iyo nama, kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Kanama…

Inkuru irambuye

Guha akazi abaturiye pariki ya Nyungwe byagabanyije ba rushimusi

Pariki ya Nyungwe imaze imyaka 19 ibaye Pariki y’Igihugu, yajyaga igaragaramo abakoreramo ibikorwa by’ubuhigi, ubushimusi, gutwika amakara, ubucukuzi butemewe n’ibindi byangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Gusa kuri ubu umubare w’abakoraga ibi bikorwa waragabanutse kuko bagiye bahabwa imirimo muri pariki. Niyigaba Protais, Umuyobozi wa pariki nkuru ya Nyungwe avuga ko impamvu bahisemo gukorana n’aba baturage bahoze bangiza…

Inkuru irambuye

Miss South Africa 2024 yatanze Ubutumwa ku baha akato Abafite ubumuga

Miss Mia le Roux w’imyaka wegukanye ikamba rya Nyampinga w’igihugu cya Afurika y’Epfo 2024 yagaragaje ko n’abafite ubumuga bashoboye, anenga abagifite umuco mubi wo guheza abandi mu byiza runaka. Nyuma yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’igihugu cy’Afurika y’Epfo 2024, mu muhango wabereye muri Pretoria’s Sun Bet Arena kuwa Gatandatu 10 Kanama 2024. Umukobwa witwa Mia…

Inkuru irambuye

‘Farm service center’ yatumye ubuhinzi bwabo butera imbere

Farm service center ni ikigo cyatangijwe n’umushinga wa USAID Hinga Weze mu mwaka wa 2021, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abahinzi n’aborozi bakoraga ingendo bajya gushaka inyongeramusaruro, rimwe na rimwe bakazibona zibahenze, hakaba n’igihe bazibura, ugasanga abahinzi ntabwo bahingira igihe, bigatera ikibazo cy’uko abahinzi n’aborozi batabashaga kunoza akazi kabo ka buri munsi. Hinga weze yatangiranye…

Inkuru irambuye

RBC yasubije bimwe mu bibazo byibazwa ku ndwara y’ubushita bw’inkende

Hamaze iminsi yacicikana inkuru zivuga kuri iyi ndwara y’ubushita bw’inkende ari na ko bamwe bakomeza kuyibazaho byinshi. Dr. Edson Rwagasore ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) yasubije bimwe mu bibazo abantu bakunze kwibaza kuri iyi ndwara, ari na byo tugiye kubasangiza. Ikibazo cya mbere kigira kiti:”Ese indwara y’ubushita bw’inkende iravurwa igakira?” Igisubizo…

Inkuru irambuye

U Rwanda rugiye kwakira inama nyafurika yiga ku ngufu z’amashanyarazi

Ni inama izaba guhera taliki 04 kugera ku ya 06 Ugushyingo 2024, ikaba izahuzwa n’imurikabikorwa mu by’ingufu yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’ibigo biyishamikiyeho; Informa Markets na Rwanda Convention Bureau, ikaba yitezweho guhindura urwego rw’ingufu muri Afurika. Ubwo habaga ikiganiro n’itangazamakuru kibanziriza iyi nama, kuri uyu wa Gatatu taliki 07 Kanama, iyi nama yagaragajwe…

Inkuru irambuye

Nyabihu: ubukangurambaga burafasha abagabo gusobanukirwa n’ibyiza byo konsa neza

Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, bavuga ko basobanukiwe ko umwana agomba konka igihe cyose abishakiye. Ibi babitangaje Kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024 ubwo abayozi mu nzego zitandukanye bifatanyaga n’abaturage no muri aka karere mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo konsa. Ndikumuremyi Thadée atuye mu kagari…

Inkuru irambuye

Urutonde rw’ibihugu 10 byohereje abakinnyi benshi i Paris mu Mikino Olimpike ya 2024

Mu gihe isi yerekeje amaso i Paris mu Bufaransa ahari kubera imikino olimpike ya 2024, ibihugu 206 byo ku isi byohereje ababihagarariye mu byiciro binyuranye  by’imikino (disciplines) irimo gukinwa. Muri iyi mikino ishimishije kandi ihuza abaturutse mu mpande zose z’isi, hari ibihugu bihagarariwe n’abakinnyi benshi kurusha ibindi, bikaba bifite amahirwe yo gutwara ibihembo byinshi bihatanirwa…

Inkuru irambuye

Abagore bafite uburenganzira ku butaka, bakwiye kumenya ko bafite n’ubw’imikoresherezwe yabwo.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’abagore muri Afurika (Pan-African women’s day) kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, ku nsanganyamatsiko “Y’uburinganire mu mihingire y’ubutaka mu Rwanda”. Hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo kwibutsa ko abagore badakwiye kugira aho bahezwa kuko bashoboye by’umwihariko mu kubyaza ubutaka umusaruro babuhinga. Urugo rwa Olive Namahoro na Alphonse Dusengimana rwatanze ubuhamya bw’ukuntu ubuhinzi bwabahinduriye ubuzima….

Inkuru irambuye