ingabire

Urutonde rw’ibihugu 10 byohereje abakinnyi benshi i Paris mu Mikino Olimpike ya 2024

Mu gihe isi yerekeje amaso i Paris mu Bufaransa ahari kubera imikino olimpike ya 2024, ibihugu 206 byo ku isi byohereje ababihagarariye mu byiciro binyuranye  by’imikino (disciplines) irimo gukinwa. Muri iyi mikino ishimishije kandi ihuza abaturutse mu mpande zose z’isi, hari ibihugu bihagarariwe n’abakinnyi benshi kurusha ibindi, bikaba bifite amahirwe yo gutwara ibihembo byinshi bihatanirwa…

Inkuru irambuye

Abagore bafite uburenganzira ku butaka, bakwiye kumenya ko bafite n’ubw’imikoresherezwe yabwo.

Ubwo hizihizwaga umunsi w’abagore muri Afurika (Pan-African women’s day) kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, ku nsanganyamatsiko “Y’uburinganire mu mihingire y’ubutaka mu Rwanda”. Hatanzwe ubutumwa butandukanye burimo kwibutsa ko abagore badakwiye kugira aho bahezwa kuko bashoboye by’umwihariko mu kubyaza ubutaka umusaruro babuhinga. Urugo rwa Olive Namahoro na Alphonse Dusengimana rwatanze ubuhamya bw’ukuntu ubuhinzi bwabahinduriye ubuzima….

Inkuru irambuye

“Ubuhuza” uburyo buzafasha gushyira mu bikorwa umwanzuro wo kugabanya ubucucike mu magororero.

Kugabanya ubucucike mu magororero ni umwe mu myanzuro y’akanama ka Loni gashinzwe gutanga imyanzuro ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ibizwi nka “UPR” u Rwanda rumaze imyaka isaga tatu ruhawe raporo yayo “UPR Report”. Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ikavuga ko iyo myanzuro iri kugenda ishyirwa mu bikorwa. Kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 ubwo…

Inkuru irambuye

Umunyeshuri yahobeye ibiti 1123 mu isaha imwe kubera urudasanzwe akunda ibidukikije

Umunyeshuri witwa Abubakar Tahiru w’imyaka 29 wiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Auburn University, yaciye agahigo ko guhobera ibiti 1123 mu isaha imwe; igikorwa yakoreye mu ishyamba rya Tuskegee National Forest ho muri Leta ya Alabama, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Abukabar Tahiru,  ukomoka mu gihugu  cya Ghana avuga ko yakoze…

Inkuru irambuye

Jim Oppegard w’imyaka 94 yaciye agahigo ko kuba umuntu ukuze ku isi ugitwara imodoka

Mu gihe hamenyerewe ko abageze mu zabukuru basigaho, bagaharira abakiri bato ngo abe aribo batwara ibinyabiziga; umukambwe witwa Jim Oppegard w’imyaka 94 utuye mu mujyi wa Minnesota, muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yaciye agahigo ku kuba umuntu wa mbere ukuze ku isi ugishoboye gutwara imodoka. Mu kiganiro guinnesswordrecords.com, Jim Oppegard yavuze ko yakuze akunda gutwara…

Inkuru irambuye

Urubyiruko rumurika imideri rwasabwe kudata umuco ngo rwiyambike ubusa

Ubwo mu mujyi wa Kigali habaga imurikamideri(fashion show)rya “Masenge Agnès” mu mpera z’iki cyumweru (weekend), abitabiriye bagaragaje ko atari ngombwa kwambara ubusa ngo ube umumurikamideri mwiza. Mukazibera Marie Agnès wateguye iki gikorwa avuga ko ibyo ahandi bambara bidakwiye gutuma urubyiruko rw’U Rwanda rubishamadukira ngo rute umuco kuko rutaba ruzi impamvu abo babyambara. Ati:”Urubyiruko ntirugomba gupfa…

Inkuru irambuye

Perezida Kagame yakiriye indorerezi ‘zashimye imigendekere y’amatora mu Rwanda’

Perezida Kagame yakiriye Jorge Carlos De Almeida Fonseca wabaye Perezida wa Cap Vert, akaba yari anayoboye Itsinda ry’Indorerezi z’amatora zaturutse mu Muryango w’Isoko Rusange rya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, COMESA na David Maraga wigeze kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba ari na we wari uhagarariye Itsinda ry’Indorerezi zaturutse mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’abo bari kumwe….

Inkuru irambuye

CHORALE IL EST VIVANT IGIYE GUKORERA UBUTUMWA MU MUJYI WA DODOMA-TANZANIA

Chorale IL EST VIVANT imwe mu zimaze kubaka izina kandi zimaze igihe muri Kiliziya Gatolika, ikaba ikorera ubutumwa muri Archdiocese ya Kigali, Paroisse Regina Pacis, by’umwihariko muri centre Christus Remera, igiye gukorera urugendo rw’iyogezabutumwa mu mujyi wa Dodoma muri Tanzania. Ni urugendo igiye gukora ku nshuro ya kabiri, rukaba rushingiye ku bufatanye bwa Paroisse ebyiri:…

Inkuru irambuye

Rwanda: The EASF Election observers to submit its final report to the National Electoral Commission.

At the invitation of the National Electoral Commission of Rwanda, the Chairperson of the Council of Ministers of Defence and Security of EASF Region, in accordance with the EASF Guidelines on Election Observer Mission, a team of 20 Short-Term EASF Election observers were deployed observe the Presidential and Parliamentary Elections in the Republic of Rwanda….

Inkuru irambuye

Rulindo: Icyumba cy’umubyeyi wonsa cyafashije ababyeyi baje gutora no gutoresha

Kuri site y’itora ya G.S. Kiruli yari yashyizwe mu murenge wa Base, mu karere ka Rulindo, bamwe mu babyeyi bashyiriweho icyumba cyo kubafasha konsa abana ku munsi w’amatora y’umukuru w’igihugu n’abadepite, baravuga ko cyabafashije gutora neza. Uwineza Lydia waturutse mu mudugudu wa Cyondo ni umuseseri wari waje gutoresha kuri iyi site. Twamusanze ari konsa umwana…

Inkuru irambuye